Miliyoni 350 zaburiye mu gikorwa cyo kwimura abaturage baturiye Nyabarongo

Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) iratangaza ko miliyoni 350 arizo zaburiye mu gikorwa cyo kwimura abaturage baturiye umugezi wa Nyabarongo cyatangiye mu mwaka wa 2008 ariko kugeza magingo aya ntikirarangira kubera impamvu z’uburiganya bwabonetsemo..

Hari abaturage batari bake bagiye babarirwa imutungo bakabaruza iy’ikirengera bituma izo miliyoni 350 zitakaririra muri iki gikorwa; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Uhagaze Francois.

Uhagaze avuga ko impamvu yatumye iki gikorwa gikorwa nabi ngo ni uko cyakozwa n’abakozi batari bamenyereye imiturire yo muri utu turere.

Agira ati: “abakozi babaruraga umutungo, abaturage barababeshyaga kuko batari bazi abatuye aho, bakabarura umutungo umwe w’umuryango ku bantu benshi ku bana, umugore n’umugabo”.

Uhagaze akomeza avuga ko kugeza ubu haru abantu bagiye bafata bakoze ubu buiganya. Ati: “hari abaturage twagiye dufata babeshye ingano z’imitungo yabo bakayigira myinshi kandi atari ko biri, hari na bamwe mu bayobozi bagize uruhare mu kurya aya mafaranga bafashwe”.

Bumwe mu buryo aba bakoze ubu buriganya bakoresheje ngo harimo ababeshyaga ko bafite imitungo ahabarurwa kandi ntayo bafite, hanagaragaye kandi ababeshya ko bafite imitungo ariko bakabaruza iy’ikirenga.

Ngo hari n’abahimbaga imva z’abantu mu ngo zabo kandi ntazigeze zibaho, ibi bikaba byari ukugirango bahabwe amafaranga menshi kuko imva zishurwa amafaranga menshi kugirango zimurwe.

Imirimo yo kubaka ikidendezi cy'urugomero rwa Nyabarongo igeze kure.
Imirimo yo kubaka ikidendezi cy’urugomero rwa Nyabarongo igeze kure.

Ikibazo kiri mu kwishyuza aya mafaranga ngo ni uko hari abantu bariye aya mafaranga bakaba barimutse aho babaga ku buryo kubabona bitoroshye; nk’uko byatagajwe n’umuyobozi w’intara y’uburengerazuba.

Iki kibazo kiri mu karere ka Muhanga, Ngororero na Karongi kigiye gukurikiranwa akarere ku kandi kuko aribo bakurikirana iki kibazo umunsi ku wundi. Hafunguwe konti muri banki y’abaturage, aho aba baturage bariye aya mafaranga bazajya bishyuriraho.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikotrwa remezo, ushinzwe ingufu n’amazi, Emma Francoise Rusumbingabo, avuga ko aya makosa agiye gukosorwa vuba byihuse kugirango abantu bakoze aya makosa yo kwiba aya mafaranga bagaragazwe kugira ngo bakurikiranwe ndetse n’amafaranga agaruzwe.

Iki kibazo cy’aya mafaranga ndetse n’iki gikorwa cyo kwimura aba baturage, cyagiye kigarukwaho kenshi mu maraporo atandukanye nk’uy’umuvunyi mukuru, umugenzuzi w’imari ya Leta n’andi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka