Menya imodoka eshanu zikunzwe n’Abanyarwanda kurusha izindi
Uko iterambere ry’igihugu rizamuka, ni na ko umubare w’abanyarwanda bagenda batekereza gutunga imodoka wiyongera. Kigali Today yabakoreye icyegeranyo cy’imodoka eshanu zikunzwe kurusha izindi mu Rwanda kuri ubu.
Ni icyegeranyo cyakozwe nyuma yo kuganira na bamwe mu bashinzwe gufasha mu kugaragaza imisoro y’imodoka (Déclarants), ndetse n’abafasha mu guhuza abaguzi n’abacuruzi b’imodoka.
1. Toyota Corolla:
Izi ni imodoka zikomoka mu Buyapani. Gukundwa cyane si umwihariho zifite mu Rwanda ahubwo ni ku isi hose kuko kuva mu 1997, ni zo modoka zigurwa kurusha izindi zose ku isi, aho zasimbuye Volkswagen Beetle benshi bazi nka gikeri.
Corolla zikunzwe cyane n’Abanyarwanda bitewe n’uburyo zigura amafaranga make ugereranyije n’izindi modoka, ibyuma byo gusimbuza ibyapfuye bikaboneka ku bwinshi ndetse na byo ku mafaranga make ugereranyije n’iby’ubundi bwoko.
Kuva ku bafite ubushobozi buciriritse, kugeza ku baherwe, bose babasha kwigurira izi modoka zirimo amoko atandukanye, n’ibiciro bikagenda bitandukana bitewe n’umwaka imodoka yakorewemo n’ ubwoko bwayo. Ufite miliyoni zitagera kuri enye, ushobora kwibonera Toyota Corolla yakozwe nko mu 1998 itaragenda mu mihanda ya Kigali.
Zimwe muri Toyota Corolla zikunzwe kurusha izindi twavuga nka Coupe, Hatchback, SUV, Allex, Verso n’izindi.
2. Toyota Picnic:
Izi modoka z’imyanya irindwi na zo zikomoka mu Buyapani, ngo ziri gukundwa n’umubare munini w’Abanyarwanda bitewe n’uburyo zitwara abantu benshi, ibyuma bisimbura ibishaje bikaboneka vuba kandi ku giciro cyiza. Toyota Picnic zakozwe hagati y’ 1995 n’ 2009, bikaba bituma zigera ino zidahenze cyane kimwe n’imodoka nshyashya zigira umubare munini w’Abanyarwanda bafite ubushobozi buringaniye.
3. Hyundai Santa Fe:
Izi ni imodoka zikomoka muri Koreya. Umubare munini w’Abanyarwanda urimo gukunda izi modoka bitewe n’uko zigurika ugereranyije n’izindi modoka zigiye hejuru, benshi bakavuga ko zinakomera. Abanyakoreya bagerageje kugabanya ibiciro byazo kugira ngo zigere henshi ku isi, zigeze mu Rwanda Abanyarwanda barazikunda cyane. Ni imodoka zibereye ijisho kandi zigurika kuko kuva ku mafaranga miliyoni zirindwi n’igice z’amafaranga y’u Rwanda umuntu yayigondera.
4. Toyota Rav 4:
Toyota yasohoye iyi modoka mu 1994, igamije guha abakiriya bayo imodoka ishinguye, ifite aho babika imizigo hagutse ndetse ikanagaragara cyane kuko isumba amavatiri. RAV 4 zo muri 2015 zirimo kugurwa na benshi mu banyarwanda bifite muri iki gihe. Umunyacyubahiro ushaka ko icyubahiro cye kidahungabana, arimo kwicara muri iyi modoka.
5. Kompressor (Mercedes - Benz):
N’ubwo izi modoka zitari gutumizwa cyane muri iyi minsi, zitunzwe na benshi hanze aha. Ubu ni ubwoko bw’imodoka bushibuka kuri Mercedes-Benz, isanzwe izwiho gukora imodoka zikundwa n’abashaka kwishimisha (luxury). Iyi modoka ikunzwe na benshi mu bakiri bato bitewe n’uburyo isa neza, ndetse ikagira ‘confort’ (kumva wicaye neza), iri mu zitunzwe na benshi mu gihugu.
Uramutse ufite miliyoni zawe kuva ku munani ushobora kwitungira iyi modoka ariko itumijwe yarakozwe, ukaba uwa mbere uyigendesheje mu mihanda y’u Rwanda.
Uru rutonde Kigali Today yikoreye, rwagarutse ku modoka zikunzwe kuri ubu, ariko ntibivuze ko ari zo nyinshi ziri mu gihugu. Uramutse hari imodoka ikunzwe kuri ubu twibagiwe, wayitubwira mu mwanya w’ibitekerezo tukaba twayongeramo.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
tuba dushaka za modoka zitanywa essence nyinshi kdi zijyanye n’ubushobozi bwacu
ku bakozi ba Leta hazajya habaho koroherezwa kwishyura cars kuko zafasha mu gukora akazi neza nta gukererwa bityo umusaruro ukiyongera.
hajya hifashishwa za banks bahemberwaho. example A0 teachers in Rwanda.
Mutubwire aho twazisanga twihahire pe
Ariko wambwirako iyi corolla ariyo ya mbere ubwo Prado yabiya kangahe
EREGA IMODOKA YOSE NI CYUMA KUBERIKI MWUMVA KO UMUNTU WESE IMODOKA UKO YABA ARI YOSE YAGURWA
Ariko mukwiye gutandukanya ikunzwe cyane n igurwa cyane...kuko izi muvuze suko zikunzwe ahubwo nuko arizo ziri mu bushobozi bw abanyarwanda. Ntibaba bazikunze nukubura uko bagira...
Muraho, nagirango ngo mbabwire ko Toyota corolla Allex iba itwarirwa ibumoso , kubera ibyo rero ntishobora kwinjira no kugurishirizwa mu Rwanda, bisaba guhindurirwa volant bakayishyira mu mukono wiwacu, arizo modoka bita umuhinduro , so umwanditsi wiki Nkuru yitiranyije corolla Allex zakorewe isoko rya Asie niziza muri Europe then zikurwayo ziza mu Rwanda, izindi ni Toyota corolla 2001-2005
Imodoka yambere ikunzwe mu Rwanda ni CarinaE