“Leta ifite uruhare runini mu kugeza imiturire myiza kuri bose mu Rwanda” - Minisitiri Nsengiyumva

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Albert NSengiyumva, aremeza ko Leta ifite uruhare runini mu gushyiraho uburyo bworohereza abaturage kugira ngo gahunda yihaye yo gufasha buri Munyarwanda kubona icumbi rimukwiriye igerweho.

Leta ifite inshingano zo kubakira abantu bimuwe kandi ikabashyiriraho ibikorwa remezo biborohereza ubuzima; nk’uko Minisitiri Nsengiyumva yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza inama ngarukamwaka yiswe Annual General Meeting (AGM), kuri uyu wa mbere tariki 04/06/2012. Inama y’iminsi itatu ya AGM izatangira tariki 06/06/2012.

Ati: “Umushinga wo kwimura abantu ujyana no kububakira kugira ngo bigabanye kuzongera kubasanga aho bimukiye nabwo tukabimura. Leta nayo ibifitemo uruhare, igomba kuhazana ibikorwa remezo nk’amazi, umuriro kandi bigakorwa n’abanyamwuga”.

Minisitiri Nsengiyumva kandi asanga iyi nama yatumiwemo abashyitsi bagera kuri 250 baturutse mu bihugu 44 bya Afurika, izaba ari umwanya mwiza wo gufasha u Rwanda kwigira ku bandi ibyo bagezeho mu myubakire igezweho.

Nubwo hari byinshi u Rwanda rutarageraho, Minisitiri Nsengimana yizera ko hari intambwe imaze guterwa ukurikije imishinga imaze gukorwa yo kubaka amazu aciriritse n’amabanki yiyemeje kuguriza abantu amafaranga yo kubaka.

Ku kibazo cy’inyungu zihanitse kubafata inyuzanyo z’amazu, Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko hari ibiganiro biri gukorwa kuri icyo kibazo. Yengeraho ko n’ubwiyongere bw’abashaka izo nguzanyo n’amazu yubakwa bizagira icyo bigabanya ku nyungu yakwa ku nguzanyo z’amazu ubu igera kuri 16%.

Iyi nama yateguwe na Shelter Afrique, ikigo kita ku bijyanye n’imyubakire iciriritse muri Afurika. Nubwo u Rwanda ari umuryamuryango wayo kuva mu 1987, rwabonye inguzanyo bwa mbere mu 2001 yo kubaka amazu aciriritse 108 muri gahunda yiswe Goboka Housing.

Oumar Diop, uyobora Shelter Afrique yatangaje ko bashishikajwe no gufasha u Rwanda kuko ari igihugu kiberanye n’ishoramari rijyanye n’imyubakire, kandi rifite isoko ryiza muri Afurika.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka