Kinini: abatishoboye bahawe ibyuzi byo kororeramo amafi

Abatishoboye bo mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kinini mu murenge wa Rusiga, akarere ka Rulindo, bahawe ibyuzi bibiri byo kororeramo amafi mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Abantu 50 bagizwe n’ababana n’ubumuga butandukanye, imfubyi ndetse n’abantu bakuze beguriwe ibi byuzi ngo bibahe amafi yo kubatunga no kubazanira amafaranga nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’umudugudu wa Kinini, Harerimana Cyprien.

Harerimana agira ati “nk’umudugudu w’ikitegererezo, twashakiye abatishoboye uburyo babasha kwiteza imbere maze iterambere rikagendera rimwe ku batuye umudugudu bose”.

Avuga kandi ko Kinini ari umudugudu w’ikitegererezo muri Rulindo. Muri uwo mudugudu hari ishuri ry’isumbuye ryubatse ku buryo bugezweho; imiryango 7 muri uyu mudugudu yoroye inkoko za pondezi.

Muri uyu mudugudu kandi ngo nta bana b’inzererezi wahabona, hari amazi n’amashanyarazi ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere nk’amashuri n’amavuriro.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka