Kigali: Hakenewe kubakwa amazu ibihumbi 340 kugeza muri 2022

Umujyi wa Kigali ukeneye amazu 340,068, mu myaka 10 iri imbere kugira ngo ukemure ikibazo cy’imiturire iharangwa, nk’uko byatangazwa n’inyigo yashyizwe ahagaragara kuwa kane tariki 25/10/2012.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) gifatanyije n’Umujyi wa Kigali, bugaragaza ko muri 2011 inzu zo guturamo zanganaga n’ibihumbi 223.

Muri zo izari zimeze neza zari 42,710, izishobora kuvugururwa zo zageraga ku 71,487 naho izisigaye zigera ku 108,903 ziri mu kajagari kandi zitujuje ibisabwa, zikeneye gusimburwa, nk’uko ubu bushakashatsi bwakomeje bubigaragaza.

Amazu akenewe kubakwa ni ay’abatishoboye basanzwe aribo benshi muri rusange. 78% mu bakeneye amazu yabo bwite ni abinjiza amafaranga atarenze ibihumbi 300 ku kwezi. Buri mwaka muri Kigali hubakwa amazu 1000 kandi nayo ni ay’abakire gusa.

Ubu bushakashatsi bwari bugamije gusesengura inyigo y’isoko ry’imiturire rya Kigali, gushishikariza ishoramari no kureba ahazaza; nk’uko byasobanuwe n’umujyanama mukuru w’Umujyi wa Kigali mu gutunganya umujyi, Donna Rubinoff.

Ati: “Bwaduhaye ibyo dukeneye kugira ngo tutubaka amazu gusa ahubwo turebe n’uburyo dutunganya aho abaturage bose batuye”.

Hakenewe miliyari 2,5 z’amadolari ya Amerika kugira ngo hubakwe ayo mazu kugera muri 2022. Abaturage bafite ubushobozi bucye bazubakirwa ku nkunga ya Leta bazatwara miliyari imwe.

Abaturage ibihumbi 60 bashobora kuzabona imirimo iturutse ku iyubakwa ry’ayo mazu, imisoro ikiyongera n’ubukungu bw’Umujyi muri rusange. Ni nabyo umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, asanga arirwo rufunguzo rw’Umuyji.

Yagize ati: “Urufunguzo rw’ubukungu burambye bwa Kigali ni ugutunganya imiturire iboneye kuri bose”.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka