Kayonza: Inzu abagenzi baruhukiramo izateza imbere ubukungu bw’akarere

Mu karere ka Kayonza hagiye kubakwa inzu abagenzi bakora ingendo ndende bazajya baruhukiramo (roadsite station) mbere yo gukomeza ingendo za bo. Iyi nzu ngo izagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’akarere ka Kayonza by’umwihariko, kuko abazajya baharuhukira bazajya bahaherwa serivisi zishyurwa zizagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’aka karere.

Akarere ka Kayonza katoranyijwe kuba ari ko kakubakwamo iyi nzu kuko ari ihuriro ry’imihanda ijya mu bihugu bya Uganda na Tanzaniya mbere yo kugera mu mujyi wa Kigali.

Abaturage b’ibi bihugu ubusanzwe bakunze kugendererana n’ab’u Rwanda. Kubera ikibazo cy’urugendo rurerure baba bakoze, rimwe na rimwe bibaviramo gukora impanuka kubera umunaniro abashoferi baba bagize muri izo ngendo.

Bamwe mu bafite ibikorwa bitandukanye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko mu gihe iyi nzu yaba yubatswe nabo byabagirira akamaro muri rusange. Mugenzi Jean Claude, ukuriye koperative “Gira Imbere heza” ikora ubudozi no gushyira amabara mu myenda, avuga ko ubusanzwe bibagora kubonera isoko ibyo bakora ariko mu gihe iyi nzu yakubakwa bikaba byabagirira akamaro.

Iyi nzu izubakwa ku nkunga ya amabasade y’Abayapani mu Rwanda n’ikigo cy’ubuyapani giteza imbere ubufatanye hagati y’ubuyapani n’ibindi bihugu (Japan International Cooperation Agency). Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda, Konio Hataraka, yasabye abikorera n’izindi nzego gufatanya kugira ngo iyi nzu izubakwe vuba.

Nta gihe giteganyijwe imirimo yo kubaka iyi nzu izaba yatangiriye kuko bisaba kubanza gukora inyigo z’uko iyi nzu izaba imeze bitewe n’umubare w’abantu bazakenera iyo servisi ndetse n’amafaranga bizatwara.

Ibi nibimara kwemezwa neza ambasade y’Abayapani mu Rwanda izageza uwo mushinga ku gihugu cy’ubuyapani kugira ngo amafaranga yo gutangira kubaka aboneke.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka