Kayonza: Abaguze amasambu n’abayahawe mu isaranganya bazayamburwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buragira inama abaguze amasambu n’abayahawe muri gahunda y’isaranganywa kubegera bakabasubiza amafaranga yabo kuko bashobora kuzabihomberamo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John, avuga ko nta muntu n’umwe wahawe ubutaka muri gahunda y’isaranganya wemerewe kongera kubugurisha, kuko binyuranye n’amategeko.

Ikibazo cyo kugurisha amasambu cyagaragaye mu murenge wa Murundi, aho bamwe mu bahawe ubutaka bw’inzuri mu mudugudu wa Mucucu mu kagari ka Buhabwa babugurishije ku bantu b’abimukira baje kuhatura.

Ubusanzwe muri uyu mudugudu hari imiryango 18 yari yahahawe amasambu iranahatura, ikindi gice gihabwa abantu bashakaga korora. Kugeza ubu hamaze kwiyongeraho indi miryango igera kuri 50 y’abantu bahaje mu buryo butazwi bagurira amasambu bamwe mu bari bahawe ubutaka bwo kororeraho.

Mu kwezi kwa munani k’umwaka wa 2012, nta muturage uzaba agituye muri uyu mudugudu kuko hari gahunda yo kubimura bakegera abandi kugira ngo na bo ibikorwa by’iterambere bibagereho. Abazimurwa ni imiryango 18 yahatujwe ku buryo buzwi, ikazatuzwa ahandi; nk’uko umuyobozi wa Kayonza yakomeje abisobanura.

Abandi bahituje ngo bazasubira iyo bavuye, iyi ikaba ariyo mpamvu buri wese mu baguze amasambu ku bantu bayahawe mu isaranganywa agirwa inama yo kureba uwamugurishijeho isambu kugira ngo amusubize amafaranga ye mbere y’uko yirukanwa aho hantu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka