Karongi: Utugari twose dufite byibuze koperative imwe y’urubyiruko

Akarere ka Karongi gafite umwihariko utaboneka mu tundi turere tw’Intara y’Uurengerazuba, wo kuba mu tugari twose uko ari 88 harimo byibuze koperative imwe y’urubyiruko.

Ahereye ku nkunga y’amafaranga ibihumbi 100 buri koperative yahawe, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Karongi, Ryumugabe Alphonse, asanga ayo mafaranga ari menshi, urubyiruko rukaba rukeneye amahugurwa yo kurufasha kumenya gucunga amakoperative kugira ngo ruzabashe kuyabyaza umusaruro.

Agira ati “muri turiya tugari amakoperative yaho azaba intangarugero ku rwego rw’igihugu. Ni nayo politike ya Leta yo guhuriza abantu hamwe kugira ngo batere imbere, natwe ni yo nzira twabinyujijemo kugira ngo tubashe guteza imbere urubyiruko rwacu”.

Inkunga yose yahawe ayo makoperative ihwanye n’amafaranga miliyoni 8 n’ibihumbi 800.

Urubyiruko ruhugurwa ku micungire y'amakoperative.
Urubyiruko ruhugurwa ku micungire y’amakoperative.

Bayavuge Bonifride wigisha ku kigo cy’amashuli abanza cya Rushabarara ni umwe mu bahuguwe. Yemeza ko amahugurwa yabashije kumugaragariza ko bakoraga nta mikorere ihwitse bafite.

Ubu ngo yamenye amategeko agenga koperative n’uko abayobozi bagomba gushingwa ibintu bitandukanye kugira ngo ibashe gutera imbere, n’ukoze amakosa agahanishwa itegeko risobanutse.

Undi wahuguwe ni Ntawicumurame Nelson, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu murenge wa Bwishyura (Karongi). We asanga kuba hari amahame menshi batari bazi agenga amakoperative, ari imwe mu mpamvu zatumaga amakoperative adatera imbere cyangwa rimwe na rimwe akanasenyuka.

Bamwe mu bahuguwe: Bayavuge Bonifride na Ntawicumurame Nelson.
Bamwe mu bahuguwe: Bayavuge Bonifride na Ntawicumurame Nelson.

Amahugurwa ku micungire y’amakoperative yateguwe n’Inama Nkuru y’Urubyiruko ifatanyije n’umushinga Projet Sante Publique (PSP) ukorera mu turere twa Karongi na Rutsiro.

Ayo mahugurwa agenewe abahagarariye urubyiruko, n’abakozi b’ibigo nderabuzima umushinga PSP ufashamo Leta y’u Rwanda, kandi ukaba ufite n’abakozi mu bigo nderabuzima bashinzwe urubyiruko ku bukangurambaga mu buzima bw’imyororokera no kwirinda SIDA ari nabo bahuguwe mu gihe cy’iminsi ine.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka