Kamonyi: Ku Ruyenzi hatangiye kubakwa amazu y’amagorofa
Abashoramari batangiye kuhubaka inzu zigerekeranye mu kagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda, zizafasha abahatuye kubona servisi zitandukanye.
Mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kamonyi cyemejwe n’Inama Nyanama mu mpera z’umwaka wa 2011, hagenwe ko muri santeri y’ubucuruzi ya Ruyenzi na tumwe mu duce tuyikikije, hazubakwa inzu z’amagorofa.
Kuva ubwo abatangiye kuhubaka, barimo barashyiramo amagorofa. Abahatuye bishimiye izo nyubako ziri kuhaza kuko bizeye ko imirimo izakorerwamo izabaha akazi kandi igatuma zimwe muri serivisi bakeneraga bakajya kuzishaka i Kigali bazazibona hafi ya bo.
Aba baturage bavuga ko ku Ruyenzi hakenewe serivisi za Internet, amaguriro y’ibikoresho bitandukanye, Resitora n’utubari tugezweho, ndetse n’amacumbi y’abahagenda. Ubwo twaganiraga n’umuturage umaze imyaka ibiri ahatuye, yadutangarije ko nubwo ahatuye, atizera kuhabona bimwe mu byo akenera.
Aragira ati “usanga abantu benshi bakorera i Kigali bataha ku Ruyenzi, bava i Kigali bahaguze umugati kuko baba bafite impungenge ko basanze muri Alimentations ebyiri zihari nta migati irimo, batabona ahandi bawugurira”.
Ahamya ko amagorofa y’ubucuruzi arimo kubakwa niyuzura, abacuruzi benshi bazaza kuhakorera.
Ikindi bongeraho n’uko iyo ibikorwa by’ubucuruzi bibaye byinshi, n’akazi kaboneka. Nk’abatwara imizigo, abakora amasuku n’abafasha abacuruzi kubara; bahana akazi.
Akagari ka Ruyenzi katangiye guturwa cyane mu mwaka wa 2008, abantu bongera kwiyongera muri 2010 ubwo hagezwaga umuriro w’amashanyarazi.
Ubuyobozi bukaba bwarashyizeho igishushanyo mbonera kugira ngo abaza kuhatura badatura mu kajagari.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|