“Izamuka ry’ubukungu ryagiriye akamaro abaturage” – Minisitiri Rwangombwa

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, aremeza ko izamuka ry’ubukungu mu Rwanda mu myaka 5 ishize ryunguye abaturage, nk’uko ubushakashatsi bwa gahunda zigamije kwikura mu bukene (EDPRS) bwabigaragaje.

Ibi yabitangarije mu nama yo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe muri gahunda yo kwikura mu bukene (EDPRS) igice cya mbere, no kumurika ibiteganyijwe mu gice cya kabiri cya EDPRS. Iyi nama iteraniye muri Serena Hotel i Kigali kuva uyu munsi tariki 07/02/2012.

Mu ijambo rye rifungura iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kugera ku cyerekezo 2020”, Minisitiri Rwangombwa yagaragaje ko EDPRS ya mbere igaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira yo kugera ku ntego z’icyerekezo 2020.

Yagize ati “Mu bushakashatsi bugiye gushyirwa ahagaragara mu kanya, muribonera ko ubukene bwagabanutse kuva kuri 45% kugera kuri 20% muri 2007.
Iryo zamuka mu bukungu ryagiriye abaturage b’u Rwanda akamaro.”

Minisitiri yakomeje avuga ko EDPRS zigaragaza kandi ko u Rwanda rutasigaye inyuma muri gahunda yo kugabanya impfu z’abana, kuko mu myaka itanu ishize impfu z’abana zagabanutseho 10%.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka