“Intara y’Iburasirazuba yagwingiye mu iterambere”-Minisitiri Musoni

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, asanga mu myaka 5 ishize abaturage n’abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba batarakoresheje amahirwe n’umutungo bafite ngo biteze imbere uko bikwiye, bikaba byarateye icyo minisitiri yise kugwingira mu iterambere.

Mu bipimo by’iterambere byafashwe muri 2005, Intara y’Iburasirazuba yari imbere y’izindi mu iterambere, ikurikiranye n’Umujyi wa Kigali ariko ibipimo byashyizwe ahagaragara uyu mwaka byagaragaje ko Intara y’Iburasirazuba itihuta cyane mu iterambere nk’izindi Ntara.

Kuva mu mwaka wa 2005 kugera ubu, Intara y’Iburasirazuba yagabanuye ubukene ku gipimo cya 9.5% mu gihe nk’Intara y’Amajyaruguru yateye intambwe ku gipimo cya 18%.

Kuba Intara y’Iburasirazuba ifite umutungo w’ubutaka bunini, bwiza kandi bwera cyane hose, ikagira abaturage bumva neza kandi bashobora gukora bigaragaza ko abayobozi muri iyi Ntara badafite intego n’ubushake mu guteza imbere abo bayobora; nk’uko byatangajwe na Minisitiri Musoni mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’Uburasirazuba yabereye i Rwamagana tariki 26/03/2012.

Minisitiri Musoni James yabwiye abayobozi b’Intara, ab’Uturere n’Imirenge ko uwo muvuduko muto wateye iterambare kugwingira mu Ntara yabo, bakaba bakwiye kugaragaza impinduka mu gihe cya vuba cyangwa bakava mu mirimo yo kuyobora, bagasigira ababifitiye ubushobozi umwanya bagateza abaturage imbere.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka