Ingengo y’imari y’umwaka utaha igamije kongera ibikorwa byagezweho inagabanya ubukene

Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha azakoreshwa ahereye ku bikorwa byagezweho mu kuzamura ubukungu no kugabanya ubukene, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, John Rwangombwa.

Ubwo yari imbere y’inteko y’Umutwe w’abadepite ku nshuro ya kabiri abagezaho ibikubiye muri iyi ngengo y’imari ya 2012/2013, Minisitiri Rwangombwa yavuze ko gahunda bihaye bagendeye ku byo ubushakashatsi bwagaragaje.

U Rwanda rwageze ku rugero rushimishije mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage no kugabanya ubukene ku muvuduko udakunze kugaragara henshi ku isi, nk’uko yakomeje abitangaza.

Mu bikorwa biteganyijwe gukorwa harimo ibijyanye n’imirongo migari u Rwanda rwihaye yo kugera ku iterambere ritajegajega harimo Icyerekezo 2020, Gahunda zo kugabanya ubukene (EDPRS) na Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2010-2017 hamwe ni ntego z’ikinyagihumbi (MDGs).

Minisitiri Rwangomba kandi yavuze ko hari n’ibyagaragajwe n’ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage mu ngo (EICV 3) hamwe n’ubushakashatsi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage (DHS 4) nabyo byitaweho kandi bizakomeza kwitabwaho.

Nko mu buhinzi hari ukongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi no kuwutunganya wongererwa agaciro, gukomeza kugabanya igipimo cy’uburumbuke hamwe n’umubare w’abagize umuryango, kongera imirimo idashingiye ku buhinzi yinjiza amafaranga mu ngo.

Ingengo y’imari y’umwaka 2012/2013 ingana n’amafaranga tiriyali imwe na miliyoni 374. Insanganyamatsiko yayo igira iti: “Twubakire kubyo tumaze kugeraho, twongere umuvuduko w’ubukungu turushaho kugabanya ubukene”.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka