IMF yemeza ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 8%

Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) kiravuga ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku kigero kiri hagati ya 7.5 na 8% mu myaka ibiri iri imbere.

Ibi byatangajwe tariki 28/03/2012 n’ikipe y’abashakashatsi ba IMF bamaze ibyumweru bibiri basura ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu bucuruzi n’ubuhahirane hamwe na zimwe mu nzego za Leta mu Rwanda.

Umuyobozi w’itsinda ryasuye u Rwanda, Catherine McAuliffe, yavuze ko kuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda bizaterwa nuko guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kwafatiwe ingamba, maze ntibiteze ikibazo kinini nko mu bindi bihugu byo mu karere.
Yagize ati “imishinga yose IMF iteramo inkunga u Rwanda iragenda neza cyane”.

Kuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda kandi bizanaterwa no kuba imisoro ku bikomoka kuri peteroli yaragabanyijwe, umusaruro ukaba mwiza, ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwazamutse, hamwe n’iterambere ry’inganda.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari cyaburiye u Rwanda ko nubwo ubukungu bushobora gukomeza kuzamuka, ibijyanye n’imisoro bishobora kuzagabanuka.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka