Imenyekanishamusoro rigiye kujya rikorwa rimwe mu myaka itatu

Imenyekanishamusoro rigiye kuzajya rikorwa rimwe mu myaka itatu kugira ngo birinde baturage guhora basiragira ku biro bishizwe imisoro n’amahoro.

Gukora imenyekanishamusoro rimwe mu myaka itatu bizatuma abasoreshwa bamenyekanisha ibyo bagomba gusorera mu mucyo ndetse bakirinda amariganya nk’uko byatangajwe n’umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahroro (RRAushinzwe guhugura abasoreshwa, Gad Munyentwari.

Izi mpinduka zatangajwe mu kiganiro Ikigo cy’iguhugu gishinzwe Imisoro n’Amahroro (RRA) cyagiranye n’abaturage b’akarere ka Gasabo kuwa kabiri tariki 28/02/212 kuri stade Amahoro i Remera mu karere ka Gasabo.

Munyentwari yabisobanuye muri aya magambo “Umusoro ku nyungu uzajya umara imyaka itatu. Uzajya uhinduka bitewe n’uko icyo umuntu akora cyahindutse”.

Yatanze urugero rw’igihe umuntu ashatse kongera uburebure bw’inzu ye, icyo gihe umusoro uzajya wiyongera imyaka itatu itarangiye cyangwa ukagabanuka bitewe n’uko habaye impinduka zituma agaciro k’iyo nzu kagabanuka.

Abasorwashwa bo mu karere ka Gasabo bitabiriye ibiganiro
Abasorwashwa bo mu karere ka Gasabo bitabiriye ibiganiro

RRA ifatanyije n’akarere ka Gasabo byatangije icyumweru cyahariwe gukangurira abaturage batuye akarere ka Gasabo gutanga imisoro. Gutanga umusoro ku nyungu z’umwaka ushize bizarangira tariki 31/03/2012.

Muri ibyo biganiro byahuje abatuye akarere ka Gasabo n’abayobozi ba RRA n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo, abaturage basobanuriwe ko nubwo Leta ibasaba kwishyura imisoro, iterambere ryabo naryo rifite agaciro.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka