Ikigega cy’udushya kimaze gutanga miliyoni 550 mu mishinga y’urubyiruko

Ikigega cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi no Guhanga Udushya kimaze gutanga asaga miliyoni 550 z’amafaranga y’u Rwanda mu mishinga yo guteza imbere urubyiruko, n’urundi rugasabwa gutinyuka kuko amahirwe ahari.

Minisitiri Ngirente yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite
Minisitiri Ngirente yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite

Urubyiruko rwabisabwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yari yitabiriye ibiganiro ngarukamwaka by’urubyiruko bya ‘Youthconnekt Convention’, birimo kubera kuri Intare Arena, kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ukuboza 2019, bikaba byanitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Minisitiri w’Intebe Ngirente yahamije ko urubyiruko rufite impano zitandukanye rwagombye kubyaza umusaruro icyo kigega, arusaba kutitinya kuko hari amahirwe yarugenewe.

Agira ati “Guverinoma y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo itunganye ireme ry’uburezi, ariko tukanasaba urubyiruko kwishakishiriza ubumenyi ruhereye ku byifashishwa byose Leta irushyira imbere. Urubyiruko tuzi ko mufite impano zitandukanye igihugu gishobora kwifashisha, turabasaba rero gutinyuka mukazibyaza umusaruro”.

Ati “Mu rwego rwo guteza imbere impano urubyiruko rufite, Leta yatangije ikigega cy’igihugu cyo guteza imbere ubushakashatsi no guhanga ibishya (NRIF). Kuri ubu icyo kigega kimaze gufasha imishinga 14 muri 50 yemewe, ikaba yarahawe asaga miliyoni 550Frw. Ibyo ni ibyerekana ko twifuza ko urubyiruko rutera imbere”.

Yakomeje avuga ko iryo terambere urubyiruko rutarigeraho mu gihe rukinywa ibiyobyabwenge, kuko ngo hasigaye hari n’abakora akazi keza nko muri za banki, muri za minisiteri n’ahandi, bahembwa neza, ariko bava mu biro mu gihe cy’akaruhuko bakajya kwitera inshinge z’ibiyobyabwenge, ngo bisaba imbaraga za buri wese kugira ngo bicike.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, yabwiye urubyiruko ko rugomba guharanira kongera ubumenyi kuko ari ryo cumu ryo kwagura u Rwanda no gutera imbere.

Ati “Gutera imbere birashoboka uhereye ku bintu bito. Abakurambere bacu bari kwagura u Rwanda, batozaga umwana wese ko ujya gutera icumu yagura igihugu ataritera inyuma, ahubwo aritera imbere ngo acyongere. Tera imbere rero bivuze tera icumu imbere twagure u Rwanda.

Ibiganiro byitabiriwe n'urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu ndetse n'urwaturutse mu mahanga
Ibiganiro byitabiriwe n’urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu ndetse n’urwaturutse mu mahanga

Icumu dufite uyu munsi ni ubumenyi, ni ubuhanga, ni yo zahabu dufite mu bitekerezo byacu. Rubyiruko rw’u Rwanda muhahe muronke, mugwize imbaraga, hanyuma ubwo bumenyi butubere icumu dutere imbere, twagure u Rwanda tuzarurage abazadukomokaho ari igihugu cy’igihangange duhawe n’imfura z’ibihangange”.

Yakomeje asaba urubyiruko gukomera ku muco wo kwishyira hamwe, rugakorera hamwe kuko ngo ari byo bizatuma rwihuta mu iterambere.

Urubyiruko ruvuga ko kwitabira ibi biganiro ari ingenzi kuko ruhungukira byinshi birufasha kwagura ibitekerezo byo kwiteza imbere, nk’uko Niyigena Monique abisobanura.

Ati “Ibi biganiro bituma nongera kwibuka amahirwe mfite nk’urubyiruko n’uburyo nayabyaza umusaruro. Urugero nk’ubu numvise bagenzi banjye bazamutse bahereye ku bintu biciriritse, nkaganira n’inararibonye, mbasha kumva ko nanjye natera imbere nk’umwana w’umukobwa kuko nshoboye”.

Icyo kiganiro cyiswe inkera y’urubyiruko kibaye ku nshuro ya munani, cyitabiriwe n’urubyiruko 3000 rwaturutse mu turere twose tw’igihugu, ndetse n’urwaturutse mu bihugu 17 by’amahanga, bikaba biteganyijwe ko ruzanitabira Inama y’igihugu y’Umushyikirano izatangira kuri uyu wa kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka