Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kigiye kuvugururwa

Guverinoma y’u Rwanda irateganya kongerera ikibuga k’indege mpuzamahanga cya Kanombe ubushobozi kuko u Rwanda rukomeza gutera imbere mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Dr. Richard Masozera, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za Gisivile, yatangaje ko Guverinoma yatanze miliyoni 17 z’amadolari y’Amerika azifashishwa mu kuvugurura iki kibuga cy’indege. Imirimo yo kukivugurura izarangira umwaka utaha wa 2013.

Ahazibandwaho ni aho abagenzi baruhukira, hazaba hagendanye n’amahame mpuzamahanga y’ibibuga by’indege. Iri vugurura kandi rigamije kongera umutekano n’umudendezo ku kibuga cy’indege.

Mu myaka itatu ishize ikibuga cy’indege cya Kanombe cyari gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bari hagati y’i 100 na 150 mu isaha. Ariko ubu ishobora kwakira abagera kuri 500 ku isaha.

Uko imyaka igenda ishira ikirere cy’u Rwanda gikomeza kuba nyabagendwa, ahanini bitewe n’ubwiyongere bw’ahagana ndetse n’amakompanyi mpuzamahanga akora ingendo zo mu kirere akomeza gushora imari zayo mu Rwanda.

Ubwiyongere bw’abagenzi bugendana n’amakompanyi akomeza kwiyongera umunsi ku wundi. Uretse RwandaAir ya Leta y’u Rwanda, hari n’izindi nyamahanga nka SN-Brussels, KLM, Ethiopian Airways, Kenya Airways, Air Uganda na Emirates Airlines.

Buri cyumweru ikibuga cy’indege cya Kanombe cyakira ingendo zo mu kirere zigera kuri 200.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka