Ikibuga cy’indege cya Kamembe kigiye kwagurwa

Leta y’u Rwanda igiye kwagura no guha ingufu ikibuga cy’indege cya Kamembe giherereye mu karere ka Rusizi ku buryo kuzajya cyakira indege nini kurusha izo cyakiraga.

Mu rugendo yagiriye mu karere ka Rusizi na Nyamasheke tariki 09-10/02/2012, Minisitiri w’Intebe, yavuze ko ikibuga cy’indege cya Kamembe kigiye kwagurwa kigahabwa ubushobozi bwisumbuye ku bwo cyari gifite.

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko ikibuga cy’indege cya Kamembe nicyagurwa mu karere ka Rusizi hazaboneka abantu benshi bazajya baza kugurira abikorera bo muri ako karere ibintu bitandukanye.

Uretse kwagura ikibuga cy’indege nyir’izina, ubu harimo kubakwa ibiro by’abakozi kabora kuri icyo kibuga byari byarangijwe n’imitingito yibasiye uturere twa Nyamasheke na Rusizi muri 2008.

Abikorera ku giti cyabo bo muri utwo turere bishimiye iki cyemezo bavuga ko kwagura ikibuga cy’indege cya Kamembe bizatuma babona abakiriya benshi.

Umuyobozi w’abikorera mu ntara y’uburengerazuba, Kamuzinzi Geoffrey, avuga ko kwagurwa no kunoza imikorere y’ikibuga cya Kamembe bazabyungukiramo cyane.

Kamuzinzi yagize ati “Twishimiye ko iki kibuga kigiye kwagurwa kandi hakaba hari na gahunda yo gukurura abagikoresha bakaba benshi. Ibi tuzabyungukiramo byinshi duha serivisi abagana icyo kibuga”.

Abikorera bo mu karere ka Rusizi banifuje ko Leta yashishikariza abayobozi baza mu karere ka Rusizi kujya bakoresha inzira y’ikirere kugira ngo ku kibuga cy’indege cya Kamembe haboneka urujya n’uruza.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka