Ikibazo cy’umuvundo w’ibinyabiziga bya Kicukiro cyavugutiwe umuti

Abatwara ibinyabiziga bakunda gukoresha umuhanda Sonatube-Gahanga-Akagera uhuza akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali n’aka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba barishimira ko uyu muhanda ugiye kwagurwa, kuko wari ubateye impungenge.

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imirimo yo kwagura uyu muhanda
Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imirimo yo kwagura uyu muhanda

Bavuga ko ubusanzwe umuhanda wari muto cyane, kuburyo ibinyabiziga byawubyiganiragamo ndetse hakanabera impanuka nyinshi cyane.

Babitangaje ubwo kuri uyu wa Gatanu 07 Werurwe 2019 hatangizwaga ku mugaragaro imirimo yo kwagura uwo muhanda.
Uwo muhanda uturuka ahitwa ku Kicukiro Sonatube, ukagera ku kiraro cy’Akagera, gihuza kicukiro na Bugesera.

Ubusanzwe wari ufite ibyerekezo bibiri, ariko buri cyerekezo kikagira inzira imwe, ukaba ureshye na kirometero 13 na metero 800.

Minisiteri y’ibikorwa remezo iravuga ko mu kuwagura, uwo muhanda uzahabwa inzira ebyiri muri buri cyerekezo, kuburyo bizorohereza abawugendamo.

Bonaventure Sekamana umwe mu batwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali kandi bakunze gukoresha uwo muhanda avuga ko ubuto bwawo bwabateraga impungenge, ndetse ngo benshi baguye mu mpanuka zahabereye zitewe n’ubuto bwawo.

Ati”Ikigaragara cyo kano gahanda kari gatoya, ntabwo wawunyuragamo ngo ube waca ku yindi modoka imbere yawe. Ariko nibamara kuwagura, dore ko uzaba unahura n’uturuka ku kibuga cy’indege, bizaba ari byiza cyane”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Eng. Uwihanganye Jean de Dieu avuga ko ubucukike bwari bumaze kurenga urugero muri uyu muhanda, ariko nanone ngo uyu muhanda ukaba ugiye kwagurwa kugirango worohereze abazawukoresha bajya cyangwa bava ku kibuga cy’indege cya Bugesera.

Ati” Ntabwo twifuza ko abantu bazajya babona ikibuga cy’indege gishya ngo bumve ko ari kure, turifuza ko byorohera umuntu wese ujya cyangwa uva ku kibuga cy’indege cya Bugesera kuhagera vuba, ariko kandi n’abaturage bahaturiye bikabateza imbere”.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzagurwa mu gihe cy’amezi 24, gusa Minisiteri y’ibikorwa remezo ivuga ko bibaye byiza icyo gihe cyagabanuka, nibura ukaba warangira mu gihe cy’amezi 12.

Ku ruhande rwa China road, sosiyete y’Abashinwa igiye kwagura uyu muhanda, ivuga ko bazakora ibishoboka byose, ibikorwa byo kwagura uyu muhanda bikihuta, byashoboka imirimo ikazarangira mbere y’igihe cyari cyarateganyijwe.

Imirimo yo kwagura uyu muhanda izatwara miliyoni zirenga 53 z’amadorari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 48 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka