Ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil ntibihangayikishijwe n’icyemezo cya Misiri kuri ayo mazi

Ibihugu bikoresha amazi y’uruzi rwa Nil biratangaza ko bidahangayikishijwe no kuba Misiri igenda gahoro mu kwemeranya uburyo bwo gukoresha aya mazi ngo byiteze imbere.

Misiri iramutse yanze kwihuza n’ibindi bihugu byakora umuryango wabyo ubundi bagakoresha amazi bifite; nk’uko bitangazwa na Innocent Ntabana ushinzwe umushinga w’ubucuruzi no kongera ubuhinzi mu muryango uhuza ibihugu bikoresha amazi ya Nil mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Ati: “Iramutse itaje ibihugu bitandatu bimaze gusinya bakoresha amazi bifite, ahubwo nyuma nayo yakwifuza kuzamo”.

Misiri ntiyemera ko habaho ibikorwa bigamije kuzamura ubucuruzi n’ubuhinzi kuri uru ruzi, ahubwo isaba ko yahabwa uburenganzira busesuye bwo kwiharira uruzi rwa Nil nk’uko byahoze mu gihe cy’ubukoloni.

Ibi bihugu bisigaye biteraniye i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 21/03/2012, mu nama yo kwizihiza umunsi bibukaho ishingwa ry’uyu muryango washinzwe mu 1999, aho bifite intego yo guteza imbere ubucuruzi n’ubuhinzi mu bihugu bigize uyu muryango.

Kugeza ubu hamaze gukorwa imishinga ibiri yatangiye gukorwaho. Hari umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo ruzahurirwaho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania.

Undi mushinga nawo ni umurongo w’insinga z’amashanyarazi zizatanga umuriro w’amashanyarazi azacuruzwa, imirometero bigera kuri 600 bizaba bishamikiye ku Rwanda; nk’uko Ntabana yakomeje abitangaza.

Uyu muryango usanzwe ukora ibikorwa byo kugenzura ibijyanye n’ubuhinzi ndetse no gutanga ibitekerezo ku bikenewe kugira ngo ubuhinzi butere imbere bitangiza ibidukikije, hanarengerwa amazi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka