Huye: Muri Mukura ntibishimiye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo

Abaturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bamaze gutanga amafaranga y’ubwishingizi mu kwivuza baracyari kubera ko batishimiye uko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe, ari na byo bigaragaza abazarihirwa na Leta ndetse n’abazirihira.

Cecilia Madina, ni umwe mu baturage bo muri uyu Murenge utishimiye uko bashyizwe mu byiciro yagize ati “birababaje kubona njye ntafite n’aho gucukura umusarane (aha yavugaga isambu), nkaba ntunzwe no guca inshuro, nkashyirwa mu cyiciro cya 4 cy’abirihira, mu gihe hari abo tujya gucaho inshuro bo bashyizwe mu cyiciro cya 2 kirihirwa na Leta”.

Ikindi abaturage bo muri uyu Murenge bavuga, ni uko ngo ibyo abaturage bari bemeje mu midugudu binyuranye n’ibyagarutse ku mpapuro, aho usanga umuntu wari washyizwe mu cyiciro cya mbere cyangwa cya kabiri yisanga mu cya 3 cyangwa mu cya 4.

Abantu bose batishimiye ibyiciro bashyizwemo bahawe igihe cyo kujurira, hanyuma ibibazo byabo bikazigwaho mbere y’uko amalisiti ntakuka yemezwa; nk’uko byemezwa na Niwemugeni Christine, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Niwemugeni akomeza agira ati “mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, abaturage bo mu Murenge wa Mukura babaye nk’abatujijisha ku buryo abarihiwe amafaranga ya mituweri na Leta bari ku rugero rwa 52%. Ibyo byari bikabije. Uyu mwaka rero twasuzumye twitonze imibereho yabo, ku buryo imibare y’abazarihirwa twayigabanyije cyane. Ibi ni byo bituma usanga batishimiye ibyiciro bashyizwemo”.

Ku bijyanye n’abavugwa ko bashobora kuba barashyizwe mu byiciro birihirwa kandi bifite, Niwemugeni yasobanuye ko hari aho usanga abakuru b’imidugudu cyangwa abandi bantu bumvikana n’abaturage bakajya mu byiciro birihirwa, hanyuma ba baturage bagaca ku ruhande bakabyinubira.

Ibi biterwa n’uko abaturage bose baba bashaka kurihirwa na Leta, ibyo kandi ntibyashoboka. Ati “Niba hari aho ibyo biri, bizakosorwa muri iki gihe cy’ubujurire.”

Hasigaye umunsi umwe gusa kugira ngo abasanzwe bafite ubwishingizi bw’ubuzima bwa Mituweri batari batanga amafaranga y’uyu mwaka w’ingengo y’imari (2012-2013) bahagarikirwe kwivuriza ku makarita yo mu mwaka ushize.

Nyamara abamaze gutanga imisanzu y’uyu mwaka baracyari ku rugero rwa 6% gusa mu Murenge wa Mukura.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka