Huye: Barasaba ko ibigo bigengwa n’akarere byose byazajya bikorerwa igenzura

Inama njyanama y’akarere ka Huye irasaba ko ibigo bigengwa n’akarere byose bigomba gukorerwa igenzura rirebana n’imicungire y’imari buri mwaka.

Nyuma yo kugaragarizwa raporo abagenzuzi b’akarere bakoze mu bigo 9 birimo amashuri yisumbuye, ibigo nderabuzima n’umurenge umwe, njyanama y’akarere ka Huye, mu nama yayo yateranye tariki 06/04/2012, yasabye Komite Nyobozi ko iri genzura ryajya rikorwa buri mwaka kandi mu bigo byose.

Icyagaragaye muri iyi raporo y’ubugenzuzi muri rusange, ni uko hari ibititabwaho mu micungire y’imari n’imitungo y’ahagenzuwe. Amakosa yagaragaye ni ay’uko ibitabo by’ibaruramari bituzuzwa uko bikwiye, hamwe na hamwe bakabika amafaranga arenze ibihumbi 100 mu isanduku kandi amabwiriza ya Minisiteri y’imari avuga ko nta wemerewe kuyarenza.

Hari abishyura amafaranga arenze ibihumbi 20 mu ntoki kandi amabwiriza avuga ko amafaranga arenze 20.000 yishyurwa hifashishijwe sheki, rimwe na rimwe bajya kwishyura abo bagomba amafaranga bakibagirwa gukuramo imisoro ya Leta.

Ibigo bifite sitoke (stock) byo hari ubwo byibagirwa kugaragaza neza ibyinjijwe n’ibisohowe. Andi makosa agaragara mu itangwa ry’amasoko, mu itangwa rya raporo y’imari no mu ishyinguranyandiko ry’impapuro zigaragaza uko amafaranga yakoreshejwe.

Nubwo ibigo byagenzuwe ari bikeya ugereranyije n’uko ibigo bishamikiye ku Karere birenze ijana, ibyagaragaye muri ibi bikeya bizifashishwa mu guhugura ibisigaye ku bigomba gukorwa kugira ngo umutungo ucungwe neza.

Kubera ko umumaro w’iri genzura ari ugufasha ibigo gucunga neza umutungo wa Leta, Njyanama y’Akarere yasabye ko hakorwa ibishoboka ibigo byose bikazajya bikorerwa bene iri genzura buri mwaka, nta gutoranya nk’uko ubusanzwe Akarere kabigenza bitewe n’umubare munini w’ibigo ugereranyije n’uko abawukora ari babiri gusa mu Karere.

Ikindi kizitabwaho ni uguhugura abakora iyi mirimo y’igenzura, ndetse n’abakora akazi gafitanye isano n’icungamutungo ry’ibigo kugira ngo umutungo wa Leta urusheho gucungwa neza.

Na none kandi, Njyanama yifuje ko uretse imikoreshereze y’umutungo, imikorere y’abakozi na yo ikwiye kuzajya yitabwaho muri bene aya magenzura.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biragaragara ko Njyanama ya HUYE ikora neza, ari ko se kuki Mayor mbona ariwe ubisobanura kandi atariwe uyobora Njyanama?? abantu bakwiye kujya bamenya inshingano zabo.

NDAYAMBAJE yanditse ku itariki ya: 9-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka