Gutera inkunga ibikorwa by’udushya no gufasha abikorera ni byo bizageza Afurika ku iterambere rirambye

Impuguke ziri mu nama yiga ku iterambere ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere i Rio De Janeiro muri Bresil, ziratangaza ko gutera inkunga abafite ibikorwa by’udushya no gufasha urwego rw’abikorera ari yo nzira yizewe igana ku iterambere rirambye.

Ibihugu by’Afurika n’imiryango nterankunga baganiriye ku buryo barushaho gukorana kugira ngo haboneke imari ihagije yo gufasha Afurika kugera ku iterambere rirambye ryaba iry’imbere muri Afurika ndetse no mu rwego mpuzamahanga.

Abitabiriye inama bemeranyije ko hari ibigo bimwe na bimwe usanga bifite ubushobozi bwo kubona imari itubutse ariko ntibibashe kuyibyaza umusaruro w’iterambere mu buryo bukwiye binyuze mu gutera inkunga ibikorwa by’abikorera cyangwa abahanga udushya.

Hari kandi abafite ubushobozi bwo kubyaza imari umusaruro ariko ugasanga akenshi nta bushobozi bafite bwo kubona imari bakeneye cyangwa bagasibirwa amayira yo kugera ku bigo bitanga imari.

Mu ijambo rye umuyobozi w’inama ishinzwe ihindagurika ry’ikirere muri Banki ny’Afurika Itsura Amajyambere (BAD), Aly Abou-Sabaa, yavuze ko nubwo iterambere rishingiye ku kurengera ibidukikije risaba amikoro menshi cyane, si ko bimeze ku isi hose, cyane ko inyungu ritanga ari zo nyinshi kurusha ibiba byashowemo.

Muri uri rwego, BAD yamaze kugaragaza ibikorwa bikeneye kwitabwaho cyane kurusha ibindi. Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya politike yo kurengera ibidukikije mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP) yatanze ingero zifatika z’ibintu byugarije Afurika:

“Hari ubutayu bugenda bwiyongera n’ubushobozi buke bwo gucunga imyanda, kubirebana n’ubutayu, tugomba gushakisha uburyo bwo gusubiranya ubutaka, gutera amashyamba, hakaboneka imirimo mishya ku bantu benshi. Hari kandi ibikorwa byo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, ubuhinzi no kubungabunga amazi ari mu nda y’isi”.

Abahagarariye ibihugu byitabiriye iriya nama ibera Rio De Janeiro bose bemeranyije ko ibitekerezo na gahunda bigamije iterambere rirambye ku mugabane w’Afurika bigomba guturuka imbere muri Afurika. Ni ngombwa kandi ko ibyo bitekerezo n’izo gahunda bigomba guherekezwa n’icyizere cy’uko ibishobora kugerwaho.

Iyi nama bise Rio+20 irimo kwiga ku iterambere rirambye muri Afurika n’uburyo Afurika yakumvikanisha ijwi ryayo ku bikorwa iteganya kugeraho no kubihuza n’icyifuzo cy’ejo hazaza ishaka kugeraho. Inama yatangiye tariki 13/06/2012 izasoza imirimo yayo kuwa gatanu tariki 22/06/2012.

Iyo nama yateguwe n’umuryango w’abibumbye yitabiriwe n’imiryango itandukanye ifite aho ihuriye n’iterambere nka Banki ny’Afurika Itsura Amajyambere (BAD), Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije, komisiyo ya Loni ishinzwe ubukungu muri Africa n’umuryango ny’Afurika w’ubucuruzi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka