Gisagara: Imyumvire ikiri hasi ituma abaturage ba Save badatera imbere

Minisitiri w’umutekano yasuye akarere ka Gisagara yungurana ibitekerezo n’abayobozi ku iterambere ry’umurenge wa Save dore ko iri ku mwanya wa nyuma mu iterambere muri kano karere.

Muri iyi nama yabaye tariki 14/02/2012, hagarutswe ku kibazo cy’imyumvire ikiri hasi ituma abaturage batagira isuku, kutitabira ubwisungane mu kwivuza no kwenga inzoga z’ibiyobyabwenge.

Minisitiri Fazil yavuze ko bibabaje kuba abaturage ba Save bagifite imyumvire yo hasi kandi bamaze igihe bigishwa. Yabasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukora iyo bwabaga bagakomeza kwigisha abaturage ndetse bagakaza umutekano maze izo nzoga z’inkorano zicyengerwa muri uyu murenge zikahacika burundu.

Minisitiri Fazil mu nama n'abayobozi bo mu karere ka Gisagara i Save
Minisitiri Fazil mu nama n’abayobozi bo mu karere ka Gisagara i Save

Urebye ibikorwa abihaye Imana bazanye mu murenge wa Save, ntibyoroshye kumva ko uyu murenge ariwo wasigaye inyuma mu karere ka Gisagara kose kubera ibyiza bafite bidafitwe n’indi mirenge. Uretse ibigo by’amashuri yisumbuye ubu hashize umwaka n’igice hatangiye kaminuza Gatorika.

Minisitiri Fazil yasabye abaturage ba Save kurebera ku bihaye Imana kuko bagira isuku, bakanakorana umwete.

Abayobozi ba Save bashimiye Minisitiri Mussa Fazil udahwema kubaba hafi mu ntambwe batera bagana ku iterambere. Minisitiri Mussa Fazil niwe ufite mu nshingano ze kugira inama no gufasha gukemura ibibazo mu karere ka Gisagara.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka