Gicumbi: Barasabwa kudakoresha inkunga y’ubudehe mu bindi bikorwa

Umuyobozi w’akarere ka gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Therese, yasabye ko nta nkunga y’ubudehe yemerewe gukoreshwa ibindi bikorwa bitajyanye n’icyo yagenewe.

Ubwo yasozaga amahugurwa ku budehe, tariki 04/01/2013, Mujawamariya yatanze urugero ko inkunga y’ubudehe idashobora gukoreshwa mu kubaka inzu z’ubuyobozi nk’ibiro by’akagari cyangwa umudugudu n’ibindi bikorwa birebana n’ubuyobozi.

Muri uyu mwaka wa 2013 imirenge 15 yo mu karere ka Gicumbi izaterwa inkunga mu rwego rw’ubudehe.

Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mujawamariya Therese asaba abayobozi kumenya gukoresha neza in kunga y'ubudehe.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Therese asaba abayobozi kumenya gukoresha neza in kunga y’ubudehe.

Mutiganda Innocent umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (RDSF) watanze ikiganiro ku miterere y’ubudehe, yavuze ko ubudehe bufasha abaturage kwifatira iya mbere mu kurwanya ubukene aribyo byiswe “Ubudehe mu Kurwanya Ubukene”.

Muri iki gihe ubudehe buzafasha kwegeranya imibare n’amakuru bya ngombwa byafasha uturere gukora igenamigambi abaturage bagizemo uruhare, kwifashisha inkunga ziturutse ahandi kuri Leta cyangwa abaterankunga bitandukanye n’ubudehe bwa kera aho abaturage bifashishaga amaboko gusa.

Abaturage bahabwa urubuga rusesuye rwo kureba ibyo bikeneye, ibisubizo bishoboka ku bibazo bafite, bagahitamo umushinga bakanawushyira mu bikorwa, Ubudehe kandi ni imwe muri Gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi.

Abari mu mahugurwa.
Abari mu mahugurwa.

Mujawamariya Therese yashimiye ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (RDSF) cyatanze ayo mahugurwa ashishikariza abayitabiriye kuyakurikirana neza ibyo bize bakajya kubishyira mu bikorwa.

Nk’uko byagaragaye muri aya mahugurwa ubudehe bwa kera bufite aho buhuriye n’ubw’iki gihe harimo kuba abaturage bahuriza hamwe ku gikorwa kigamije iterambere, ubusabane bigaragaza imibanire myiza, ihuriro ryo kuganira no guhana amakuru, no kuba ubudehe budaheza aho abaturage bose baba batumiwe nta n’umwe uhejwe.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka