Gatsibo: Perezida Kagame azafungura uruganda rw’umuceri

Abaturage bahinga umuceri mu bishanga bya Ntende na Kanyonyomba bashimira Perezida Kagame ko akomeje kugaragraza ko imvugo ariyo ngiro. Tariki 20/04/2012, Perezida azafungura uruganda rw’umuceri ruri mu murenge wa Kiziguro rufite agaciro k’amafaranga miliyoni 325.

Uruganda rutunganya umuceri rwuzuye mu murenge wa Kiziguro, Perezida Kagame yarwemereye abaturage muri 2009 none abaturage bemeza ko imvugo ikomeje kuba ingiro aho ibyo yabemereye bagenda babigeraho bikabafasha kwiteza imbere.

Leta yahisemo kubakira abahinzi b’umuceri baturiye ibishanga bya Kanyonyomba na Ntende uruganda rutunganya umuceri aho gukomeza kuwugurisha ba rwiyemezamirimo biyungukira abaturage ntibabone inyungu ihagije.

Akarere ka Gatsibo kabarirwa mu turere dufite ibishanga binini birimo ibihingwamo umuceri nk’igishanga cya Kanyonyomba gifite hegitari zirenga 400 zitunganyije zihingwamo umuceri zitanga umusaruro ugera kuri toni 2000 naho igishanga cya Ntende cyo cyera toni zirenga 2500.

Uruganda ruzafungurwa na Perezida Kagame ruzatangirana no gutunganya umuceri weze mu bishanya bya Kanyonyomba na Ntende. ruFite ubushobozi bwo gutunganya toni 3 n’igice mu isaha imwe ndetse n’ububiko bushobora kwakira toni zirenga 4000.

Uruganda rumaze kuzura, aha rwari rwasuwe na Guverineri w'intara y'Uburasirazuba, Uwamariya Odette
Uruganda rumaze kuzura, aha rwari rwasuwe na Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette

Biboneka ko umusaruro w’umuceri ukwiye kwiyongera kugira ngo urwo ruganda ruzabone icyo rukora. Icyari ikibazo ku bahinzi b’umuceri kwari ukubona uruganda rutunganya umusaruro wabo, ariko kibona uruganda birabasigira ihurizo ryo kongera umusaruro w’umuceri kugira uruganda rutazabura akazi.

Umucungamari wa koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba asobanura uko biteguye gukoresha uru ruganda no kurubyaza umusaruro muri aya magambo: “umuceri twawuherezaga ba rwiyemezamirimo bakajya kwiyungukira ariko ubu inyungu igiye kujya mu bahinzi, ikindi nuko tuzaguramo imigabane ariko icyiza kurusha ni uko umuhinzi azashobora kurya umuceri yihingiye.”

Ikibazo cyo guhinga umuceri ukajya gutunganyirizwa ahandi ukagaruka uhenze biri mu bibangamira abaturage bahinga mu bishanga bya Kanyonyomba na Ntende, kuba bazashobora kurya umuceri bihingiye ngo bizabashimisha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana iguhe umugisha Nyakubahwa Perezida kuko ufite umutima ukunze abanyarwanda utarobanura.

uwimana yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

Nkuko tubimuziho muzehe wacu imvugo niyo ngiro iyaba nabandi bayobozi bose bamukurikizaga

kalisa legis yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

Imvugo niyo ngiro. Imana ishimwe yo yaduhaye abayobozi beza bita ku nyungu z’abaturage. Igishimishije ni uburyo hakorwa follow up ku bikorwa biba byemerewe abaturage, nshimiye Guverineri mushya ko nawe yatanze uruhare rwe mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uru ruganda.

mugabo yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka