Gatsibo : Ba rwiyemezamirimo bakora imihanda ntibayirangize

Mu karere ka Gatsibo haravugwa ikibazo cyo kutavuga rumwe hagati ya ba rwiyemezamirimo n’akarere bigatuma ibikorwa ba rwiyemezamirimo bahawe gukora bihagarara cyangwa bikagenda gahoro.

Iki kibazo kigaragara cyane mu mihanda itandukanye ihuza imirenge y’ako karere cyangwa ihuza Gatsibo n’uturere bihana imbibe. Umwe mu mihanda idatunganyijwe ni umuhanda Ndatemwa-Muhura werekeza mu karere ka Gicumbi ufite ibirometero 26.

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bakoresha uwo muhanda bavuga ko babangamiwe no kuba uyu muhanda udatunganyije neza kandi bawukoresha cyane mu guhahirana. Abakoresha imodoka mu muhanda Ndatemwa-Muhura bavuga ko imodoka iri hasi itawushobora kandi n’imodoka nini ntizishobora guca ku kiraro kigabanya imirenge ya Remera na Muhura kubera ko gishaje.

Abaturage bavuga ko kuba uyu muhanda udatunganyijwe neza bituma bahendwa ku ngendo. Mu gihe cy’ubunyereri umuntu atanga amafaranga 5000 naho mu gihe gisanzwe agatanga 2000. Bavuga ko umuhanda uramutse ukozwe batakongera guhendwa kuko bibagendekera.

Umwe mu mihanda yo muri Gatsibo itararangiza gutunganywa.
Umwe mu mihanda yo muri Gatsibo itararangiza gutunganywa.

Ruboneza Ambroise, uyobora akarere ka Gatsibo, yemera ko ikibazo cy’imihanda kiboneka mu karere cyatewe n’imikorere ya ba rwiyemezamirimo basiga ibikorwa bitarangiye kandi isoko ritarangiye bigatuma akarere kagwa mu gihombo.
Yongeraho ko gusiga amasoko atarangiye byaciye intege abaterankunga.

Undi muhanda itungwa agatoki gusigwa na rwiyemezamirimo ni uwa Rwangingo werekeza mu murenge wa Ngarama watangiye gukorwa mu myaka ya 2006 na 2007. Hari kandi ivuriro ryasizwe na rwiyemezamirimo ritararangiye mu murenge wa Mbogo.

Nubwo akarere ka Gatsibo karega ba rwiyemezamirimo gusiga ibikorwa batabirangije hakaba idindira, ba rwiyemezamirimo bavuga ko akarere katuzuza amasezerano kagirana nabo gatinda kubishyura bikabagusha mu bucyene.

Muri gahunda yo kongera ibikorwa remezo umuyobozi w’akarere ka Gatsibo avuga ko imihanda igiye kwitabwaho igakorwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka