Gasabo na Kicukiro birimo gukora ibishushanyo mbonera

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoreshereze myiza y’ubutaka, kwihutisha iterambere ndetse no korohereza ishoramari, uturere twa Gasabo na Kicukiro twatangiye gahunda yo gushyiraho ibishushanyo mbonera byihariye; nk’uko bitangazwa n’umujyi wa Kigali.

Ibishushanyo mbonera by’uturere twa Gasabo na Kicukiro bizaba birimo ibishushanyo mbonera bisanzwe biriho by’uduce twa Kimihurura na Kinyinya muri Gasabo, na Rebero na Masaka muri Kicukiro. Ibi bishushanyo mbonera biteganyijwe kuba byarangiye muri Gashyantare 2013 bizatanga isura nyayo y’umujyi wa Kigali mu myaka 30 iri imbere.

Indi mishinga izaba mu bishushanyo mbonera by’uturere twombi ni uwa Rebero ahazubakwa ibyumba by’amanama n’amazu yo guturwamo ajyanye n’icyerekezo u Rwanda rwihaye, umushinga w’ikibuga cy’indege kizubakwa mu Bugesera, umushinga wo kuzubaka Gari ya moshi izaca mu bihugu by’u Rwanda, Tanzaniya n’u Burundi.

Umujyi wa Kigali kandi ufitanye amasezerano n’ikigo cyo mu gihugu cya Singapour cyitwa Surbana International Consultants cyatsindiye isoko kugira ngo gifashe kwongera kwiga neza igenamigambi, icyerekezo ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo umujyi wa Kigali urusheho kugira isura nyayo, ibyo byose ariko bizagendera ku bimaze kugerwaho ndetse n’ingamba zamazwe gushyirwaho.

Liliane MUPENDE ushinzwe imiturire mu mujyi wa kigali avuga ko abatekinisiye b’abahanga bo muri icyo kigo bazanashyiraho uburyo butanga amakuru ajyanye n’ubumenyi bw’ikirere, amakuru arebana n’ubutaka buri mu mujyi, imirongo y’ibanze igenzura iterambere kandi byose umuturage akazabasha kubigeraho no kubikurikirana hifashishwe ikoranabuhanga.

Gahunda yo gushyiraho ibishushanyo mbonera bya buri karere ni nabyo bizatanga isura y’umujyi wa Kigali hagati y’imyaka 20 na 30 iri imbere nk’uko tubikesha itangazo ry’umujyi wa Kigali.

Marie José Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka