Gakenke: Bamwe mu bari mu zabukuru ntibishimiye ko batatoranyijwe mu bazahabwa inkunga ya VUP

Bamwe mu basheshe akanguhe bo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke batangaza ko batanyuzwe n’uburyo abakuru b’imidugudu batoranyijwe abari mu zabukuru bazahabwa inkunga ya VUP.

Abo basaza n’abakecuru baganiriye na Kigali Today bagaragaza ko abayobozi b’imidugudu bahisemo abantu babo bagendeye ku marangamutima aho gushingira ku mikoro umuntu afite.

Basanga ko hari abantu bagifite imbaraga zo gukora batoranyijwe kuzahabwa iyo nkunga mu gihe bo banze kubafata kandi batishoboye nta n’abantu bagifite bo kubitaho.

Saxerina Mukabasebya w’imyaka 60, umwe mu bakecuru batatoranyijwe mu bazahabwa inkunga ya VUP avuga ko aba wenyine, adashobora no guhinga kandi akaba atishoboye. Ngo aba mu nzu iva kubera amatagera yamenaguritse kandi nta bushobozi bwo kuyasimbuza amabati.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Gakenke, Bayavuge Genevieve, asobanura ko abasaza n’abakecuru bazahabwa iyo nkunga batoranyijwe n’abaturage mu nama zabereye ku midugudu.

Abasaza n'abakecukuru ntibishimiye ko batatoranyijwe mu buazahabwa inkunga ya VUP. (Photo:N. Leonard)
Abasaza n’abakecukuru ntibishimiye ko batatoranyijwe mu buazahabwa inkunga ya VUP. (Photo:N. Leonard)

Yakomeje avuga ko iyo abantu bumvishe ibintu by’inkunga n’abishoboye baba bashaka ko bibageraho. Yagize ati: “Iyo hari inkunga ibonetse n’abantu bishoboye bashaka ko bayibonaho kuko ntawakwanga ijana rijya mu rindi.”

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu twaganiriye batangaza ko bafatanyije n’abayobozi b’utugari batoranya abantu bibana batishoboye, abasaza n’abakecuru. Ibi bivuga ko nta ruhare abaturage bagize mu guhitamo abo basaza n’abakecuru.

Iyo nkunga ya VUP igenerwa abasaza n’abakecuru bari hejuru y’imyaka 55 badafite ababitaho kandi batishoboye . Buri muntu mu muryango agenerwa amafaranga 7500 ku kwezi mu gihe cy’umwaka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka