Gakenke: Abaturage ba Muzo barasaba kugezwaho umuriro w’amashanyarazi

Abaturage b’Umurenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke barasaba ko na bo bagezwaho umuriro w’amashanyarazi kuko wabafasha mu kwihuta mu iterambere bihangira imirimo itandukanye ndetse bakabasha kubona serivisi zisaba amashanyarazi hafi.

Bamwe mu baturage bavuga ko bakora ibirometero birenga 20 kugira ngo babone umuriro wa terefone, fotokopi n’inyandiko zisaba kwandikwa ku mashini kandi bafite amashanyarazi hari abashobora kubibegereza.

Bagaragaza ko umuriro w’amashanyarazi ugeze mu murenge wabo cyane cyane urubyiruko rwafata iya mbere mu kwihangira imirimo ibyara inyungu bashinga amasaro yo kogosha. Ngo ayo masaro yakorohereza abaturage bajya mu dusentere twa Murambo na Mubuga kwiyogoshereza hafi.

Ababyeyi bashimangira ko umuriro w’amashanyarazi ukenewe cyane cyane ku kigo nderabuzima, ishami ry’ubuzima (health post) n’ibigo by’amashuri bibarizwa muri uwo murenge kuko bizafasha abaforomo n’abanyeshuri gusoza inshingano zabo.

Abaturage bo mu Murenge wa Muzo barasaba ko bagezweho amashanyarazi. (Photo:N. Leonard)
Abaturage bo mu Murenge wa Muzo barasaba ko bagezweho amashanyarazi. (Photo:N. Leonard)

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias atangaza ko hari icyizere cyo kubona umuriro mu gihe kitarenze imyaka itanu kuko akarere karangije kugeza umuriro mu mirenge bihana imbibi nka Janja na Mugunga.

Yongeraho ko akarere katanze miliyoni 600 zizunganirwa na miliyari ebyiri zizatangwa n’ikigo gishinzwe amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura (EWSA) kugira ngo umuriro ukwirakwizwe mu mirenge itandukanye igize akarere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka