Gakenke: Abafatanyabikorwa barasabwa guhindura imibereho y’abaturage

Abafatanyabikorwa b’akarere barasabwa kugira ibikorwa bikomeye byahizwe mu mihigo y’akarere ibyabo kugira ngo imibereho y’abaturage itere imbere ku buryo bwihuse.

Ibi Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere, Ubukungu n’Imari, Uwitonze Odette yabigarutseho mu nama rusange y’abafatabikorwa b’akarere yabaye tariki 12/10/2012.

Uyu muyobozi avuga ko mu isuzumamikorere ry’ibikorwa ry’imishinga rya 2011-2012 ryakozwe rigaragaza ko imishinga ikorera mu karere yageze ku bikorwa yari yariyemeje, bifasha akarere kwesa imihigo kari karihaye mu mwaka wa 2011-2012.

Yashimye ubufatanye bwiza bugaragara hagati y’abafatanyabikorwa n’akarere bityo agasaba ko bukomeza kugira ngo habeho impinduka igaragara mu mibereho y’abaturage.

Abafatanyabikorwa barasabwa kugira imihigo ibyabo kugira ngo imibereho y'abaturage itere imbere. Photo/N. Leonard
Abafatanyabikorwa barasabwa kugira imihigo ibyabo kugira ngo imibereho y’abaturage itere imbere. Photo/N. Leonard

Abafatanyabikorwa bibukijwe gutanga raporo z’igihembwe ku gihe kugira ngo akarere kabashe gukurikirana ibikorwa byabo kandi habe guhuza ibikorwa by’akarere n’iby’abafatanyabikorwa.

Muri uyu mwaka, kimwe mu bikorwa bizibandwaho n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere harimo gutuma inzego z’umurenge za JAF zitangira gukora na zo zikagira uruhare mu iterambere ry’imirenge.

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere, Dr Paul Jules de Lille, yabivuze muri aya magambo: “ igikorwa nyamukuru tuzakora muri uyu mwaka ni uko inzego za JAF z’umurenge zigomba gukora… kuko umurenge nutera imbere n’akarere kazaba gateye imbere.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo koko abafatanya bikorwa bakwiye kugira umurongo umwe n’abo bafatanya mu bikorwa bitandukanye. Si non, usanga harimo akajagari, k’abaterankunga n’abaturage, akenshi na kenshi inzego z’ubuyobozi zitabizi. Niba ari ukugirango bagire icyo basagura? Simbizi.

lee mazina yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Ni Dr Paul de Rire, ntabwo ari Dr Paul Jules....

yanditse ku itariki ya: 14-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka