Buri karere kagiye gushyirirwaho igice cy’ubucuruzi gikubiyemo ibikorwa bijyanye n’imyuga

“Agakiriro” ni igice gishya kigiye kubakwa muri buri karere kizajya gihuriza hamwe ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa mu myuga. Iki gice kizafasha urubyiruko kwihangira imirimo no kuyibonera isoko, nk’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ibitangaza.

Iri zina ryaturutse ku gice gikorwamo ubucuruzi mu mujyi wa Kigali giherereye ku Gisozi, cyahose kitwa mu Gakinjiro ariko Leta ikaza kugihindurira izina ikakita mu Gakiriro, nyuma y’uko abenshi mu bahakoreye imyuga biteje imbere.

Ibi ni nabyo MINALOC yahereyeho izana igitekerezo cyo gufasha urubyiruko cyane ko arirwo rwinshi rukora imyuga, ishyiraho igice nk’icyo muri buri karere kugira ngo ibihangwa mu murimo bibone aho bigurishirizwa.

Mu nama n’abafatanyabikorwa bose ba MINALOC, yabaye kuri uyu mbere tariki 22/10/2012, Minisitiri James Musoni, yatangaje ko ubwo buryo bwo guhuriza hamwe iyo mirimo buteza imbere igihugu bukanafasha abagura kubona hafi ibyo bifuza.

Ati: “Icyo twifuza ni uko buri karere (ndetse bizanamanuka bigere nko ku murenge) haba ahantu hari za site zubatse, cyane cyane urubyiruko n’abandi bantu bari guhanga umurimo bakorera, abasudira, ababaza, iyi mirimo itandukanye itanga akazi kenshi”.

Abitabiriye inama bishimiye igitekerezo cyo gushyiraho "Agakiriro" muri buri karere.
Abitabiriye inama bishimiye igitekerezo cyo gushyiraho "Agakiriro" muri buri karere.

Minisitiri Musoni yasobanuye ko bashyize amafaranga mu ngengo y’imari muri buri kwarere yo kubaka site nini kugira ngo koko urubyiruko rugire ahantu henshi rubona akazi n’abashaka bagire ahantu hamwe baza kubigurira.

Iki gitekerezo cyashimimwe n’abayobozi b’ibanze, bifuje ko aho hantu hatangira kubakwa mu gihe cya vuba, nyuma y’uko hagiye hagaragazwa zimwe mu mbogamizi zituma iyubakwa ritinda nko gushaka ababanza gukora inyigo y’ahagomba kubakwa.

Iyi nama yari ihuje ubuyobozi bwa MINALOC n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Abaguverineri b’Intara, Abayobozi b’ibigo bya Leta n’ab’uturere bungirije bashinzwe iterambere n’ubukungu.

Yari igamije gusuzumira hamwe uburyo imiterere y’urutere iboneka nk’amahirwe y’iterambere ry’ubukungu. Uturere twakanguriwe gukoresha umwihariko watwo mu kuzamura ubukungu muri rusange, aho kurebera ku by’abandi bagezeho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka