Burera: Urubyiruko rurakangurirwa kwibumbira mu makoprerative

Ukuriye urubyiruko mu karere ka Burera arasaba urubyiruko rwo muri ako karere, kwibumbira mu makoperative bakareka amashyirahamwe kuko ari ho bazatera imbere.

Inyungu z’ishyirahamwe ahanini usanga ziharirwa n’abayobozi baryo gusa ariko amategeko ya koperative yo akarebera buri munyamuryango, nk’uko Uwayo Theophile ukuriye uru rubyiruko abitangaza.

Akomeza avuga ko urubyiruko rwisnhi rwo muri aka gace ruvuga ko rufite imishinga myinshi ariko rukabura abaterankunga, nta handi rwakura inkunga uretse ruramutse rwibumbiye mu makoperative.

Yabitangazaga ubwo muri aka karere ka Burera, guhera tariki ya Mbere kugeza tariki 02/03/2012, habaga igikorwa cyo guhugura amakoperative akorera mu mirenge ya Kinyababa, Kagogo, Cyanika, Gahunga, Rugarama na Kinoni.

Uwayo yatangaje ko bateganya no guhugura n’abandi bo mu yindi mirenge, kugira ngo bakomeze basobanukirwe n’ubwiza bwo kwibumbira mu makoperative.

Mu karere ka Burera haboneka amakoperative atandukanye, ariko abayagize bagaragaza ikibazo cyo kubura amikoro kugira ngo bakore biteze imbere ndetse banateze imbere iguhugu.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka