Burera: Umuriro w’amashanyarazi wazamuye ubuzima bw’Abanyagitovu

Abaturage bo mu murenge wa Gitovu mu karere ka Burera, batangaza ko kuva aho umuriro w’amashanyarazi ugereye mu murenge wabo wabakemuriye byinshi kuburyo nk’ibyo bajyaga gukorera kure basigaye babikorera hafi yabo.

Mbere bataragezwaho amashanyarazi abo baturage bakoraga ibirometero n’ibirometero bagiye gushesha amasaka, ibigori, ingano cyangwa se bagiye gusharija amatelefone yabo ariko ubu siko bimeze.

Nkurikiyinka Alfred agira ari “uwashakaga kubetesha (gusya) nk’utugori ashaka kurya nk’agatsima yakoraga urugendo ariko buno amashanyarazi aho tuyaboneye nta metero 20 zihari kuva ku rusyo kugera hano (aho aba)”.

Abanyagitovu bavuga ko kandi umuriro w’amashanyarazi utuma babasha gukurikirana amakuru kuri radio neza kuko bacomeka radio zabo zikavuga neza aho kuzigurira amabuye ya radio ashira vuba.

Kuva aho umuriro w'amashanyarazi wagereye muri Gatovu ubuzima bwarahindutse.
Kuva aho umuriro w’amashanyarazi wagereye muri Gatovu ubuzima bwarahindutse.

Habanabakize Thomas we avuga ko mbere batarabona amashanyarazi umuntu yakoraga urugendo rw’isaha n’igice n’amaguru kandi yihuse kugira ngo abone umuriro wo gusharija telefone ngo ari uko muri iki gihe abenshi bamaze kugeza amashanyarazi mu ngo zabo.

Umuriro w’amashanyarazi wageze muri Gitovu watumye hari abatangiye gukora “Business” y’amazu y’ubwogoshero (salon de coiffure) aho bogosha abantu batandukanye bakabaha amafaranga.

Amashanyarazi afasha abanyeshuri

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu murenge wa Gitovu nabo bavuga ko kuva bagezwaho amashanyarazi imyigire yabo yateye imbere kuko basigaye bazi gukoresha mudasobwa ndetse ngo nta n’ubwo bakigira ku gatadowa.

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya G.S.Gicura biga bataha mbere ngo bagera mu rugo bagakora imirimo nyuma bakajya gusubira mu masomo (etude) bakoresheje amatoroshi cyangwa udutadowa bigatuma badasoma neza mu ikaye amaso akabarya.

Amashanyarazi yatumye babasha gukora etude batabangamiwe kandi ngo bamenye no gukoresha mudasobwa; nk’uko umwe mu banyeshuri twaganiriye witwa Tumushime Eric abihamya.

Abanyeshuri bo muri GS Gicura bahamya ko amashanyarazi yabafashije kumenya gukoresha mudasobwa.
Abanyeshuri bo muri GS Gicura bahamya ko amashanyarazi yabafashije kumenya gukoresha mudasobwa.

Mu murenge wa Gitovu umuriro w’amashanyarazi umaze kugera mu tugari tubiri (Runoga na Musasa) muri dutatu tugize uwo murenge; nk’uko bisobanurwa na Habumuremyi Evariste uyobora umurenge wa Gitovu.

Ibikorwa byo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu murenge wa Gitovu, uri ahantu h’icyaro, byatwaye amafaranga miliyoni 87.

Abanyaburera bamaze kugezwaho amashanyarazi bagera kuri 7,9 %. Mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 hateganyijwe ko uwo mubare uziyongera ukagera kuri 12,1%.

Ubyobozi busaba abanyaburera bamaze kugezwaho amashanyarazi, kuyakoresha uko bikwiye kugira ngo abongerere umusaruro mubyo bakora byose.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka