Banki y’Isi irashishikariza ibihugu biri mu nzira y’amajyambere gushyira ingufu mu mishinga mito

Banki y’Isi irahamagarira ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kwitegura ibihe bitari byiza mu bukungu bw’isi, bishyira ingufu mu mishinga iciriritse y’igihe gito, nk’uko raporo yayo ku bukungu bw’isi y’ukwezi kwa 06/2012 ibigaragaza.

Imvururu ziri mu bihugu byinshi by’i Burayi zatumye izanzamuka ry’ubukungu ryari ryagezweho mu mezi ane abanza y’uyu mwaka ryongera gusubira irudubi.

Nubwo ifaranga ry’Afurika ryataye agaciro imbere y’rya Amerika n’iry’u Burayi, igipimo cy’ubukungu bw’ibihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati gihagaze neza.

Hans Timmer uyobora igice kigenzura ubukungu muri Banki y’Isi, avuga ko icyo kibazo kizatinda akaba ariyo mpamvu ibihugu bikizamuka bikwiye kwita ku mishinga y’igihe gito.

Igice cy’isoko ku rwego rw’isi n’abashoramari bishobora kumara igihe bidahagaze neza, bigatuma politiki y’ubukungu igorana kuyishyiraho.

Timmer yagize ati “ibihugu bikizamuka mu majyambere bikwiye kwibanda ku mirimo izana impinduka no ku ishoramari ry’ibikorwa remezo aho kwibanda kuri yayindi izana impinduza za buri munsi ku rwego mpuzamahanga”.

Iyi raporo yiswe Global Economic Prospects (GEP) ivuga ko izamuka mu bukungu mu gice cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu 2011 cyageze kuri 4.7% ukuyemo Afurika y’Epfo. Iki gice cyose cyari ku rugero rwa 5.6%, byatumye kiza muri bimwe mu bice by’isi bigaragaza iterambere mu bukungu ryihuta.

Ibiciro biri hejuru by’ibikorwa bihakorerwa bisanzwe n’iterambere ry’imishinga mito ndetse na politiki ihagaze neza byatumye abashoramari bayoboka iki gice, kubera icyizere cyatangaga mu mishinga y’igihe gito.

Biteganyijwe ko ubukungu bw’aka gace buzagera kuri 5% muri 2012 na 5.3% muri 2013 na 5.2% muri 2014.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka