Banki Nyafurika igiye kongera kumvikanisha ijwi ryayo mu nama yibihugu 20 bikize ku isi

Banki Nyafurika y’aiterambere (BAD) yatumiwe mu nama yiswe Rio+ 20 izabera muri Brezil ihuje ibihugu 20 bikize ku isi, igamije kwerekana intambwe Afurika imaze gutera igerageza kuba umugabane utera imbere.

BAD igomba kumvikanisha ijwi ryayo mu ruhando rw’amahanga, iherekejwe n’indi miryango nka komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe (AU), komisiyo ya Loni ishinzwe ubukungu n’abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino muri Afurika.

Insanganyamatsiko y’iriya nama ni “Ejo Hazaza Twifuza” Africa ntigomba gucikanwa n’uyu mwanya wo kugaragaza aho ishaka kwerekeza yerekana na gahunda ifite ku iterambere n’ibyo yifuza kugeraho.

Umugabane w’Africa urihagije ku mutungo kamere ushobora kuyiteza imbere uko ibyifuza. Umugabane w’Africa nta ruhare runini ugira mu kwangiza ikirere ariko ni wo uhababarira cyane kurisha indi migabane.

Ngayo amapfa, imyuzure n’ibindi biza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere ituma amazi ayogoza Africa. Kandi amazi, ingufu no kwihaza mu biribwa ni byo biza ku mwanya wa mbere mu bintu bizatuma Africa igera ku bukungu burambye, iterambere rikaza n’imirimo mishya igahangwa, ndetse no kubungabunga ibidukikije bikagerwaho.

BAD yagaragarije amahanga ubushake n’ubushobozi ifite bwo kugeza Africa ku iterambere ikeneye.

Yamaze gushyira ahagaragara gahunda yayo yo kurengera ibidukikije irwanya ibyuka bihumanya ikirere, iyo gahunda ikaba izatwara akayabo ya miliyari 6.4 z’amadokari y’America, azakoreshwa mu myaka itanu uhereye mu 2011 kugeza mu 2015.

Azakoreshwa binyuze mu igenamigambi rirebana n’ihindagurika ry’ikirere mu by’ingufu, ubwikorezi, amazi n’ubuhinzi kugira ngo hagabanywe imyuka ihumanya ikirere n’ihindagurika rya cyo muri Africa.

Gasan Marcelin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka