Bamaze imyaka ine bishyuye ifatabuguzi ry’amashanyarazi ariko nta yo barahabwa

Abaturage batuye mu nkengero z’umudugudu wa Kabuga, akagari ka Mburabuturo, umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, bavuga ko bamaze imyaka ine barishyuye amafaranga y’ifatabuguzi ry’amashanyarazi, ariko ikigo cya EWSA ngo ntikirabaha amashanyarazi.

Bamwe mu bo twavuganye bavuga ko ikibazo cya bo bakigejeje ku ishami rya EWSA rikorera i Rwamagana, ariko kugeza n’ubu ngo ntikirakemurwa.

Ngo hari umukozi w’icyo kigo witwa Bertin ushinzwe iby’amashanyarazi wagiye gupima agace batuyemo kugira ngo hamenyekane ibikenewe bityo bahabwe amashanyarazi, ariko na byo ngo ntacyo byatanze.

Ubuyobozi bwa EWSA, ishami rya Rwamagana buvuga ko kuba abo baturage batarabona amashanyarazi byatewe na bimwe mu bikoresho bitaraboneka birimo n’icyuma gihindura imbaraga z’amashanyarazi (transformer) nk’uko bisobanurwa na Bertin wo mu ishami rishinzwe amashanyarazi mu ishami rya EWSA i Rwamagana.

Abaturage batuye umudugudu wa Kabuga ngo bamaze imyaka ine bishyuye ariko ntibarahabwa umuriro.
Abaturage batuye umudugudu wa Kabuga ngo bamaze imyaka ine bishyuye ariko ntibarahabwa umuriro.

Akomeza avuga ko amafaranga abo baturage bishyuye muri EWSA bo bita ay’ifatabuguzi atari yo, kuko amafaranga y’ifatabuguzi ubusanzwe angana n’ibihumbi 56 kuri buri muturage kandi bo barishyuye ibihumbi 30. Agira ati “Ayo mafaranga batanze ntabwo ari ay’ifatabuguzi, ni ayo gukora inyigo”.

Cyakora nta gihe ntarengwa abo baturage bahabwa kugira ngo babe barangije guhabwa amashanyarazi, kuko hari ibikoresho icyo kigo kiri gusaba abafatanyabikorwa ba cyo barimo n’ikigo cya EARP na cyo gitanga amashanyarazi mu ntara y’uburasirazuba.

Abo baturage basabwe gutegereza bihanganye kugeza igihe ibikoresho bizaba byabonekeye na bo bakabona guhabwa amashanyarazi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka