Bakomeje kwegeranya inkunga yabo ngo babone amashanyarazi

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Bugesera mu bice by’icyaro badafite umuriro w’amashanyarazi bakomeje kwegeranya inkunga yabo kugirango babashe kuyagezwaho.

Murindwa Pierre Claver, utuye mu kagari ka Kinazi akaba no muri njyanama, avuga ko ingo 300 zimaze gukusanya inkunga irenga miliyoni enye. Agira ati “turashaka ko akarere kadutera inkunga maze tubone umuriro w’amashanyarazi”.

Avuga ko igihe bazabona amashanyarazi bazabasha kugera ku bikorwa by’iterambere kuko igice cyabo gisa n’icyasigaye inyuma kubera kutagira amashanyarazi.

Si aba gusa kuko n’abaturage bo mu kagari ka Kindama mu murenge wa Ruhuha bamaze kwegeranya amafaranga arenga miliyoni eshanu nk’uko byemezwa na Sekamana Antoine, umuturage wakanguriye abandi kwegeranya inkunga.

Umuyobozi wako, Rwagaju Louis, ashimira bamwe mu baturage bagerageza gushyira hamwe inkunga yabo kugirango babashe guhabwa amashanyarazi.

Rwagaju avuga ko akarere gafite intego y’uko umwaka wa 2013 uzarangira buri biro by’akagari ko muri ako karere bifite umuriro w’amashanyarazi kandi ko akarere kateganyije amafaranga agera kuri miliyoni 180 agenewe gukwirakwiza amashanyarazi mu bice bigize ako karere.

Akarere karimo gushyiraho imiyoboro miremire naho abegereye iyo miyoboro nabo bagahabwa amashanyarazi ku hatarenze metero 50.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka