Amavuta bakora mu bihaza abinjiriza ibihumbi 900RWf ku kwezi

Nikubwayo Yves na bagenzi be mu gihe kiri imbere baraba binjiza amamiriyoni babikesha uruganda rukora amavuta n’umutobe batangije.

Amavuta bakora mu bihaza abinjiriza ibihumbi buri kwezi
Amavuta bakora mu bihaza abinjiriza ibihumbi buri kwezi

Bafite uruganda rwitwa SANEJO Youth Ltd ruherereye mu Karere ka Burera, rutunganya ibihaza rukabibyazamo amavuta yo guteka n’umutobe unyobwa.

Nikubwayo avuga ko bakora amavuta y’ubwoko bubiri. Hari ayo bakora mu nzuzi z’ibihaza bavanga n’umurama w’imboga za dodo n’ayo makora mu bihaza bisanzwe abantu barya.

Akorwa mu nzuzi bayagurisha 3000RWf kuri litiro imwe naho ava mu bizihiza bisanzwe bakayagurisha 2500RWf.

Ikindi ngo ni uko ibiba birimo inzuzi mu gihaza (bijya gusa n’umuhondo) babikamura bakabikuramo umutobe wo kunywa.

Nikubwayo avuga ko uwo mushinga wabo watangiye kubaha inyungu kuko babasha gutunganya litiro 600 zibinjiriza ibihumbi 900RWf ku kwezi.

Nikubwayo avuga ko ariko ayo mavuta agurwa cyane n’abatuye mu mijyi mu gihe mu byaro bayatinya kubera ko ahenze. Amavuta asanzwe ku isoko agura 2000RWf kuri litiro imwe.

Ahamya ko impamvu amavuta bakora bayahenda ari uko ibyo bayakoramo bitaborohera kubibona.

Agira ati “Akeza karigura kandi tubigeraho bitugoye. Urabona kubona ibiro 50 by’inzuzi bitwara ibihaza byinshi. Kubona ikiro cy’umurama wa dodo ntibyoroha nubwo ahenze abayazi bo barayagura.”

Akomeza avuga ko mu gihe cy’umwaka bamaze bakora, baguze umurima wo guhingamo ibihaza ufite agaciro ka miliyoni 5RWf.

Banigisha kandi abaturage uburyo bagomba guhinga ibihaze bikera neza, bakabibagurira ku kilo kimwe 300RWf.

Nikubwayo avuga ko kandi abaturage bamwe bahabwa imirimo kuko bageze ku bakozi 26 bahemba buri kwezi.

Uko yatekereje gukora amavuta mu bihaza

Nikubwayo avuga ko mu karere ka Burera avukamo hera ibihaza byinshi. Mbere ngo abaturage barabihingaga bikabapfira ubusa bimwe bakabigaburira amatungo.

Nyuma yaho ngo nibwo yashatse uburyo yabibyaza umusaruro aho kugira ngo bikomeze gupfa ubusa.

Ati “Nakuze mbona ababyeyi banjye n’abaturage bahinga ibihaza bikababorana abandi bakabigaburira inka. Natekerezaga ko ibyo bihaza ari ubutunzi ko bishobora kubyara amavuta ariko nkabura ubushobozi.”

Akomeza avuga ko ibyo byatumye ajya kwiga ibijyanye n’ubugenge n’ubutabire muri Senegal muri kaminuza ya UAHB Bourguiba mu mwaka wa 2010.

Ibihaza bahinga nibyo bakoramo amavuta yo guteka
Ibihaza bahinga nibyo bakoramo amavuta yo guteka

Mu mwaka wa 2014 akirangiza ayo mashuri yahise asubukura umushinga yari yaratekereje. Kubera ko atabashije kubona imashini imufasha gukora amavuta mu bihaza, yabanje kujya abifata akabicanira ku ziko.

Ati“Nashoboraga gucanira ibihaza umunsi wose isafuriya ikagera ubwo icumba bikarangira ntacyo mbonye. Ndabyibuka nabicaniye inshuro zisaga ibihumbi bibiri, bikarangira ntabonye amavuta. Nyuma naje kubona ko kugira ngo amavuta aboneke ngomba gucanira kugeza kuri dogere 200C.”

Akomeza avuga ko yabonye ko ibyo bizashoboka ari uko aguze imashini yabugenewe. Gusa ariko ngo kubona imashini ntibyamworoheye kuko ngo yabanje kuyikorera ariko ntibyakunda kuko iyo yabonye yakozwe n’abazungu yaguraga amadorali 750, abarirwa mu bihumbi 600RWf.

Ati “Kugira ngo nyabone ntangira gukora cyane, nakoze ubusudizi, nkora ubuhinzi, ntakazi ntakoze kugeza ngeze ku mafaranga nashakaga. Imashini ndayitumiza ingeraho.”

Akomeza avuga ko mu mwaka mwaka wa 2016 iyo mashini ayibonye yahise yegera bagenzi be bagizwe n’abahungu batatu n’umukobwa maze batangiza umushinga wo gukora amavuta mu bihanza.

Nikubwayo avuga ko kandi bafite gahunda yo gukora umuti woza amenyo mu bihaza mu rwego rwo gutoza abaturage kugira isuku y’amenyo.

Bahura n’imbogamizi

Nikubwayo avuga ko imbogamizi ya mbere bafite ari iy’igishoro gito. Ahamya ko bafite igishoro kinini byatuma barushaho kwagura isoko, bakava kuri lotiro 600 bakora mu kwezi zikikuba kabiri. Ibyo kandi ngo byatuma bashobora no kugabanya ibiciro.

Amavuta bakora ntaragera henshi mu Rwanda
Amavuta bakora ntaragera henshi mu Rwanda

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV ashima urwo rubyiruko kubera ubushakashatsi bakoze bakihangira umurimo.

Yabemereye kubohereza inzobere mu bijyanye n’ubuziranenge kugira ngo hasuzumwe neza ibyo bakora bityo bahabwe icyangombwa cya burundu bakore bisanzuye.

Mu imurikagurisha ry’Intara ry’Amajyaruguru ryabaye mu mpera z’Ukuboza 2017, urwo rubyiruko rufite umushinga wo gukora amavuta mu bihaza rwaje mu bantu batanu bahawe igihembo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mukomerezaho
Mukomerezaho cane

Alex yanditse ku itariki ya: 17-04-2022  →  Musubize

Njye aya mavuta nayakoreshejeho ni amavuta meza cyane nashishikariza nabandi kuyagura ikindi leta nifashe aba basore bagure uyu mushinga kuko ufitiye abaturage akamaro

Valeur yanditse ku itariki ya: 1-01-2018  →  Musubize

bakomerezaho babyigishe nabandi biteze I mbere

amani yanditse ku itariki ya: 1-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka