Akarere ka Rutsiro kakusanyije miliyoni zisaga 349 zo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund

Kuri uyu wa kabiri tariki 04/09/2012, inzego n’ibigo bitandukanye ndetse n’abaturage ku giti cyabo bo mu karere ka Rutsiro bakusanyije umusanzu wabo urengaho gato miliyoni 349 wo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund.

Nubwo akarere ka Rutsiro nta bikorwa byinshi by’iterambere gafite ugereranyije n’utundi turere two mu Ntara y’Uburengerazuba, kabaye akarere ka mbere mu gukusanya umusanzu utubutse mu turere dutandatu tw’Intara y’Uburengerazuba twamaze gukusanya imisanzu yatwo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, avuga ko nta tegeko ndetse nta na gahunda yo kubihatira abaturage yigeze ibaho ahubwo ko habayeho kubibashishikariza noneho bo bagatanga umusanzu ku bushake bwabo.

Byukusenge ati «Twafashe igihe kinini cyo kubisobanura no kubishishikariza abaturage kuko jye nagiye ku maradiyo abiri nsobanura iby’uwo musanzu kandi nkabwira n’umuturage ko nibamwaka amafaranga mu buryo budasobanutse aduhamagara kuri telefoni itishyurwa byongeye kandi abaturage hafi nka 80% bafite nimero za telefoni yanjye».

Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi wari witabiriye umuhango wo gutangiza icyo kigega mu Karere ka Rutsiro, asanga igikorwa abaturage bagezeho gishimishije.

Yaboneyeho gusaba abaturage ko nibakomeza kugira uruhare no mu zindi gahunda z’iterambere cyane cyane iry’akarere ka Rutsiro, nta kabuza akarere kazava ku mwanya wa nyuma kabonye mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011-2012, kakaza mu myanya y’imbere.

Minisitiri Kamanzi asaba abayobozi mu nzego z’ibanze kwirinda guhatira abaturage gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund. Minisitiri Kamanzi ati: « Abaturage iyo ubakanguye, ukabereka inzira nziza banyuramo, igisubizo cyabo ni ugukora ibyiza bibateza imbere».

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Jabo Jean Paul na we yashimiye akarere ka Rutsiro kubera uwo musanzu ungana na miliyoni zisaga 349 watumye gahita kaza imbere y’utundi turere two mu Ntara y’Uburengerazuba twamaze gutanga umusanzu watwo.

Karongi yatanze miliyoni 202, Rusizi yatanze miliyoni 137, Ngororero yatanze miliyoni 160, Nyamasheke itanga miliyoni 220, na Nyabihu yatanze miliyoni 173.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka