African Economic Conference iriga uburyo impano ibihugu by’Afurika bigenerwa yagabanywa

Impugucye mu by’ubukungu ku mugabane w’Afurika ziteraniye mu Rwanda ziragaragaza ko umugabane w’Afurika wagombye kugabanya inkunga ugenerwa n’ibihugu byateye imbere ahubwo ugatangira kubyaza umusaruro amahirwe ufite mu kongera ubukungu binyuze mu banyagihugu.

Hacyenewe impinduka mu kubyaza umusaruro umutungo uhari kandi urubyiruko rugafashwa kubona inguzanyo kuko byakongera ishoramari n’abikorera ndetse n’imisoro yinjizwa na Leta; nk’uko byagaragajwe mu kiganiro cyatanzwe n’abaminisitiri bashinzwe ubukungu n’imari mu bihugu bya Afurika y’epfo, Guinea, u Rwanda na Comore tariki 31/10/2012.

Umuyobozi w’ikigo cy’ibarura mari cyitwa BDO isami rya Afurika y’Uburasirazuba, William Kalema, avuga ko gukoresha umutungo bifite ariyo mahirwe ibihugu by’Afurika bifite kurusha uko bicyenera inkunga bigenerwa, ituma bitagera no ku nshingano byiha bitewe n’amananiza ayiherekeza.

William Kalema yemeza ko hakwiye kujyaho ingamba ziteza imbere ishoramari mu bihugu by’Afurika ndetse zigafasha abikorera kwiyongera no gukorera mu mucyo ku buryo buhamye bikongera imisoro ibihugu byinjiza.

Iki kiganiro cyagaragaje ko kugira ngo ishoramari rigerweho ku buryo budasubirwaho ku mugabane w’Afurika hakene kongera ibikorwa remezo kandi bikorwa n’Abanyafurika kuruta uko isoko ritwarwa n’ibihugu byateye imbere.

Kalema avuga ko ibihugu by’Afurika mbere ya byose bicyeneye kubaka imiyoborere myiza na politiki z’ubukungu zitajegajega.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’ushinzwe igenamigambi muri Comore, Sitti Alfeine, yerekanye ko igihugu cye cyashoboye gukusanya miliyoni 500 z’amadolari avuye mu miryango itandukanye mu karere kandi agomba gukoreshwa mu burezi n’ubuzima.

Hagaragajwe ko kuba abanyagihugu batagira ibyo bakora byinjiriza igihugu ari igihombo.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda, John Rwangombwa, yagaragaje ko mu Rwanda hatangiye ikigega Agaciro Development Fund buri Munyarwanda ashobora gutera inkunga uko yishoboye kandi kimaze gukusanya miliyari zigera kuri 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Corriger le nom du ministre svp, RWANGOMBWA.

Claude yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka