Abikorera barasabwa kudaharira Leta imirimo y’iterambere kandi bakirinda kuyisaba inkunga

Ministiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yasabye urwego rw’abikorera bo mu Rwanda (PSF), gufata iya mbere mu gukora imirimo yose y’iterambere ry’igihugu badasabye Reta ubufasha, mu rwego rwo kwirinda ko abantu bitiranya inshingano za Reta n’iz’abikorera.

“Biratangaje cyane kumva Perezida asura abaturage bakamusaba kububakira Hoteli! Perezida se arubaka? Abikorera bagomba gucuka, bagomba kwirinda gutsimbarara, bakemera inama yo kwiteza imbere bagirwa na Reta”, nk’uko Ministiri w’intebe yabisabye abikorera kuri uyu wa Gatantu tariki 25/01/2013.

Hari mu biganiro byahuje abikorera n’inzego z’ibanze za Reta, bahuriye ku ifunguro, mu gikorwa cyiswe Local business lunches for Public-Private Dialogue.

Bamwe mu bari bitabiriye ibyo biganiro.
Bamwe mu bari bitabiriye ibyo biganiro.

Minisitiri Dr. Habumuremyi yasabye abikorera guteza imbere ibikorwa biramba, byaba bitaboroheye bagatumira ishoramari ry’ahandi, aho kugira ngo abayobozi b’igihugu bahore basiragira hirya no hino ku isi bashaka abashoramari, kandi atari umwihariko w’inshingano zabo.

Abikorera barasabwa gukora amasaha menshi (byanashoboka akaba 24 k’umunsi mu minsi irindwi), barasabwa kudakoresha abakozi kubera ko bafitanye isano, ahubwo bagakoresha abifitiye ubumenyi, kugirango ntibabicire bizinesi.

Umwe mu bikorera, umunyemari Alfred Nkubiri, uhinga agatunganya Ikawa, akanayicuruza ayikuye mu turere twinshi tw’igihugu, yemera ko hari byinshi abikorera batarageraho birimo kudashaka uburyo bizinesi ishobora gukura umunsi ku wundi.

Ati: ”Jye ubu ndabara inka 10 kuri hegitari y’ubutaka, nkagira hegitare 150, nateye inkunga imishinga myinshi irimo iy’ubuhinzi, gir’inka no kubaka amashuri. Muzaze iwanjye nzabacumbikira murebe, mwige, muzunguka uburyo mushobora gutuma ubucuruzi bwanyu butera imbere”.

Nkubiri avuga ko abikorera mu Rwanda bafite amahirwe yo gushora imari mu buhinzi n’ubworozi, aho bashobora guhinga kijyambere, bakorora amatungo menshi, agomba kurya ibisigazwa by’ibikomoka ku byo bahinze, “nk’uko nanjye mbigenza”.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, we yasabye ubufatanye bw’abayobozi b’uturere n’abashoramari kunoza servisi, cyane cyane kwihutisha imitangirwe y’ibyangombwa by’ubutaka, kugirango abashoramari batayisubizayo, akaba yaranakanguriye za banki gutanga inguzanyo ku bifuza guteza imbere imishinga yabo.

Nyuma y’aho urugaga rw’abikorera(PSF) rugiranye amasezerano yo kujya ruganira n’inzego za Reta(Rwanda Public-Private Dialogue), zihagaraririwe n’ikigo cy’iterambere(RDB), kuri uyu wa gatanu hatangajwe ko ubu buryo bwegerejwe abaturage mu nzego z’ibanze z’igihugu, zihagarariwe n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali(RALGA).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka