Abayobozi barishimira ibikorwa by’indashyikirwa by’urubyiruko rw’Iwawa

Abayabozi batandukanye barimo minisitiri w’urubyiruko ndetse n’uw’umuco na siporo, baratangazako bishimiye ibikorwa by’urubyiruko rw’iga imyuga Iwawa.

Nyuma yo gutemberezwa mu kigo cy’Iwawa, tariki 24/12/2011, bagasura ibikorwa bitandukanye bikorwa n’urubyiruko rwigirayo imyuga, minisitiri w’umuco na siporo Mitali Protais na mugenzi we w’urubyiruko, Nsengimana Jean Philbert, bashimye uru rubyiruko kubera ibikorwa by’indashyikirwa rumaze kugeraho.

Urubyiruko rwigira Iwawa rukora ibikorwa bitandukanye, birimo ububaji, ubudozi, ubworozi bw’inzuki, ubuhinzi ndetse n’ubwubatsi. Bimwe mu bikorwa byamurikiwe abayobozi harimo aho badorera, ubwubatsi, ububaji n’ibindi bikorwa bitandukanye uru rubyiruko rukora.

Uru rubyiruko mu byo rwikorera usanga habaho, gufashanya hagati yarwo bisa nko kugabana imirimo bitewe n’icyo umuntu akora.

Nicolas Niyongabo, umuyobozi w’iki kigo, yabwiye abayobozi bari basuye iki kigo ko abize iby’ubudozi badodera bagenzi babo, ababaji bakabaza ibitanda bagenzi babo bararaho ugasanga kuri we avugako ari igikorwa usanga gitanga umusaruro kuko nta mukozi bavana ahandi.

Ubwo basuraga ahakorerwa ubudozi n’ububaji, ba minisitiri bombi bashimye ibi bikorwa ndetse bizeza ko igisigaye ari ukureba uburyo ibyo bakora byagezwa hanze hatari Iwawa maze bigashakirwa isoko kuko bakora ibintu byiza birimo ibitanda, intebe n’ameza ndetse n’imyenda.

Mitali yagize ati “aba bana bafite ubumenyi buhagije ahubwo igisigaye ni ukubashakira ibikoresho bigezweho n’isoko naho ubuhanga bwo bari nabwo. Nonese ababa hanze bakorera ahandi wagize ngo hari icyo babarusha”.

Mitali na mugenzi we Nsengimana basabye uru rubyiruko gukomeza kugira umwete wo kumenya kuko bizabagirira akamaro ejo hazaza. Ibikorwa uru rubyiruko rumaze gukora muri uyu mwaka bifite agaciro ka miliyoni zisaga 75 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikibazo cyagaragajwe n’umuyobozi w’iki kigo ni uko abubatsi batabasha kubona ubutaka bwo kubakisha kuko ububa ku kirwa cya Iwawa ntago bushobora kubakishwa kuko ari bubi.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro. Byukusenge Gaspard, yijeje iki kigo ko bagiye kureba ahari ubutaka bwiza muy indi mirenge kugirango babubagezeho.

Byukusenge yasabye ko hakwiye gushakwa ubundi bwato kuko ubukora imirimo yo kugemurira aba bana ibintu bitandukanye budahagije kandi bushaje. Abaminisitiri babijeje ubuvugizi kuri iki kigo.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka