Abayobozi ba PAC zo mu karere barahugurana ku mikorere inoze
Abayobozi ba komisiyo zishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no mu muryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADCO), bateraniye i Kigali mu rwego rwo guhugurana, bagamije kunoza akazi bashinzwe.
Perezida wa PAC yo mu Rwanda, Juvenal Nkusi, yatangarije abanyamakuru ko abahuriye muri iyi nama bashaka guhuza imikorere na bagenzi babo bo mu bindi bihugu bahuriye ku kazi kamwe.
Yagize ati: “Duhurira mu miryango myinshi y’ibihugu. Ni ukuvuga ko tugomba kugira imikoranire ihuye kandi inoze”.
Nubwo iyi nama ari umwanya mwiza wo kwigira ku bihugu bifite imikorere myiza kurusha ibindi, u Rwanda ntiruzafata ibyo rwumva byose kuko ruzahitamo bijyanye na gahunda z’u Rwanda, nk’uko Perezida wa PAC yo mu Rwanda yakomeje abivuga.
Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 27/02/2012, ihuriyemo ibihugu byose bigize Ishyirahamwe rya za PAC zo muri aka karere (EAPAC) n’irindi rya za PAC zo mu muryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADCODAC) na Sudani zombi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|