Abayobozi ba Banki nkuru z’ibihugu basabwe gucungira hafi ikibazo cy’ubukungu

Ministiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yasabye abayobozi ba za Banki Nkuru z’ibihugu bikirimo gutera imbere gukomeza gucungira hafi ingaruka z’ubukungu bumeze nabi ku isi kuko bamwe bakomeje kutitwara neza bigatuma butazamuka nko mu bihugu byateye imbere.

Ministiri w’Intebe yashimye ko guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda bitarenze 8.3% mu mwaka ushize, ndetse ko muri iki gihe uko guta agaciro kugeze kuri 5%; nk’uko bimeze mu bihugu bitandukanye by’Afurika cyane cyane iy’Uburasirazuba.

Atangiza inama yiga ku micungire inoze y’ifaranga tariki 19/07/2012, umukuru wa Guverinoma yagize ati: “Nyamara ibi ntibitubuza kugira impungenge, kuko isi yose ikomeje guhura n’ingaruka z’ubukungu bwifashe nabi, ku buryo tutagomba kwirara.”

Uretse gucunga neza ko ifaranga ridata agaciro no guharanira imikorere inoze y’ibigo by’imari, banki nkuru z’ibihugu zifite uruhare mu ihangwa ry’imirimo mishya, kugabanya ubukene ndetse n’ubujyanama kuri gahunda z’iterambere za Leta; nk’uko umuyobozi wa Guvernoma yakomeje abisaba.

Guveneri wa Banki nkuru y’u Rwanda, Amb. Claver Gatete, avuga ko mu Rwanda ibi byagezweho, ashingiye kukuba umutungo fatizo w’ibigo by’imari (banki, ibigo by’ubwishingizi na za koperative zo kubitsa) uri ku kigero cya 15%, mu gihe i Burayi bari hagati ya 3.5% na 4.5%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ati: “Turashaka uburyo twaguma cyangwa tukajya hejuru y’ikigero turiho, ni nabyo iyi nama izamara iminsi ibiri yigaho.”

Ikibazo cy’ubukungu kiriho ku isi kiraterwa n’uko muri za banki amafaranga (inoti n’ibiceri) yabaye make cyane, ibiciro nabyo bikaba byariyongereye ku bicuruzwa bitandukanye, bihereye kuri peterori n’ibiribwa.

Iyi nama Mpuzamahanga y’abayobozi ba banki nkuru z’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere irimo kubera i Kigali, yitabiriwe kandi n’abayobozi b’ibigega mpuzamahanga ku isi, birimo Ikigega mpuzamahanga (IMF), Bank y’isi (WB), ndetse na Bank Nyafurika itsura amajyambere (AfDB).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka