Abaturarwanda hafi miliyoni 4,5 bakoresha telefoni igendanwa

Mu Baturarwanda bakabakaba miliyoni 11, abagera kuri 4,453,711 bakoresha telefoni zigendanwa; nk’uko raporo ya RURA yo mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2012 ibitangaza.

Abakoresha telefoni nyabo ariko bashobora kuba ari bake kurusha iyi mibare kuko hari Abaturarwanda batari bake bafite telefoni irenze imwe cyangwa se ifatabuguzi ry’ikarita ya sim card rirenze rimwe.

Ibipimo by’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda (RURA) biragaragaza ko kugeza ubu telefoni zigendanwa zikoreshwa n’Abaturarwanda ku gipimo cya 41.6%. RURA yahize ko uyu mwaka wa 2012 uzarangira Abaturarwanda 60% bose bakoresha telefoni zigendanwa.

Ku bafatabuguzi 4,453,711 bafite telefoni zigendanwa mu Rwanda, 2,904,122 ni abakiliya b’ikigo MTN, naho 1,549,589 bafite ifatabuguzi rya TIGO. Ikigo Airtel cyakinguye imiryango vuba mu Rwanda ntikigaragara mu mibare itangazwa na RURA.

Biteganyijwe ko Airtel ishobora kuzatuma abafatabuguzi biyongera cyane, dore ko ari ikigo gifite uburambe n’ubuhanga mu gutanga serivisi z’itumanaho rigendanwa. Airtel ni ikigo cy’Abahinde gikorera no mu bihugu 17 ku mugabane wa Afurika.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka