Abaterwa inkunga na VUP Maraba barishimira aho ibagejeje

Imiryango 234 yo mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye ifashwa na VUP (Vision Umurenge Programme) yo muri uwo murenge bishimiye ko iyi gahunda yabagejeje kuri byinshi.

Nyuma yo gushyikirozwa matela mu muhango wabaye tariki 24/01/2012, umusaza umwe yagize ati “aho naboneye amafaranga ndahinga ku buryo ubu nta kibuze iwanjye: amasaka, ibishyimbo n’ibindi. Uretse guhinga, naguze n’ihene. Kubera ko ntabasha kuziragira, naziragije abaturage. Ntabeshye, iyi gahunda yangiriye akamaro”.

Umukecuru na we wari waje gufata matela yagize ati “navunitse akaboko maze mara igihe kirekire mu bitaro. Impano y’amafaranga nahawe nayijyanye mu bitaro, ni yo yamfashije kuriha amafaranga y’ibitaro no kubona ibyo kurya. Mvuye kwa muganga bongeye kunshyira ku rutonde rw’abafashwa. Ubu naguze ikibanza mu mafaranga nahawe”.

Muri rusange, abari baje kwakira matela bari bishimiye inkunga bagejejweho na VUP kandi bari bafite umugambi wo gukora ibikorwa bibateza imbere mu mafaranga yasigaye ubu yashyizwe kuri konti zabo. Abenshi biyemeje kubaka.

Imiryango 234 yahawe matola.
Imiryango 234 yahawe matola.

Bitewe n’uko amafaranga bagomba guhabwa atakubaka inzu, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu Karere ka Huye yabagiriye inama yo kuzajya bafatanya kubakirana cyane cyane bicishijwe mu muganda.

VUP igenera abaturage inkunga mu buryo bunyuranye. Hari inkunga y’ingoboka ari yo yo kugenera abaturage b’abakene cyane amafaranga abafasha kwikenura, guha abaturage bafite imbaraga akazi bagahembwa no kuguriza abafite ibikorwa byo gukora hanyuma bakazayishyura bunguka 2% yonyine. Iyo nkunga VUP iyikura mu kigega kigamije gufasha mu iterambere ry’u Rwanda (RDSF: Rwanda Development Support Fund).

Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda bahabwa inkunga mu gihe cy’umwaka umwe maze hagatoranywa abandi bo mu yindi mirenge.

Mu Murenge wa Maraba batangiye gufashisha abakene amafaranga mu mwaka wa 2009. Nubwo imiryango igenerwa gufashwa mu gihe cy’umwaka umwe, hari abagifashwa kuva gahunda yatangira kubera ko bakennye cyane bakaba bari bataragera ku ntera yifuzwa kugira ngo bacutswe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka