Abashinwa bo muri Peking University bashimye ibikorwa by’amajyambere mu ntara y’Uburasirazuba

Itsinda ry’Abashinwa batanu baturutse muri kaminuza yitwa Peking University mu gihugu cy’Ubushinwa basuye ibikorwa by’iterambere mu ntara y’Uburasirazuba tariki 29/01/2013.

Abo bashinwa bayobowe na Professor Justin Yifu Lin wahoze ari mu bayobozi ba banki y’isi bari mu Rwanda mu rugendo-shuri, hagamijwe kureba ibikorwa byashorwamo imari no kurushaho guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Basuye uruganda rw’amakaro ruri mu karere ka Nyagatare banatambagizwa ahari urutare ruvanwamo amabuye akoreshwa mu gukora ayo makaro. Professor Justin Lin yavuze ko urwo ruganda ruri ku rwego mpuzamahanga, avuga ko ari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye.

Abo Bashinwa banasuye abaturage bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bahawe inkunga muri gahunda ya VUP. Uwo murenge uri mu yatangirijwemo gahunda ya VUP mu mwaka wa 2008 mu rwego rwo gufasha abaturage bakennye.

Abashinwa baganiriye n'abaturage b'i Nyamirama bahawe inkunga ya VUP.
Abashinwa baganiriye n’abaturage b’i Nyamirama bahawe inkunga ya VUP.

Abo baturage bavuze ko gahunda ya VUP yagize uruhare runini mu iterambere rya bo. Urugero ni nk’uwitwa Siyaleo Jean Claude woroye inkoko zigera kuri 500 abikesha inkunga yahawe muri gahunda ya VUP.

Abagore bo muri uwo murenge ngo bagiye bishyira hamwe nyuma yo guhabwa inkunga ya VUP, ubu bakaba bamaze kugera ku bikorwa by’iterambere nk’uko Mukarubibi Esperance, umwe mu baturage bafashijwe muri gahunda ya VUP yabidutangarije.

We na bagenzi be ngo bibumbiye hamwe mu ishyirahamwe ry’abantu 40, ubu bakaba bafite ibikorwa by’ubworozi n’ubucuruzi bamaze kugeraho kandi bifatika.

Abo Bashinwa banasuye imidugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu mu karere ka Kayonza na Kitazigurwa mu karere ka Rwamagana. Basobanuriwe uburyo abaturage batujwe hamwe bakegerezwa ibikorwa by’amajyambere birimo amazi n’amashanyarazi, imihanda, uturima tw’igikoni n’ubworozi bwa kijyambere.

Professor Justin Lin yavuze ko u Rwanda rufite umuvuduko mwinshi mu iterambere akurikije uko yarusize mu 2008 ubwo aruherukamo. Yongeyeho ko uruzinduko rwa bo rwabafashije kureba ibikorwa byinshi u Rwanda rushobora gufatanyamo n’ubushinwa muri gahunda y’iterambere.

Abashinwa basuye umudugudu w'icyitegererezo wa Nyagatovu.
Abashinwa basuye umudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yavuze ko uruzinduko rw’abo Bashinwa ari ingirakamaro ku ntara y’uburasirazuba no ku gihugu muri rusange kuko rwatumye bajya inama ku bikorwa by’iterambere byashyirwamo ingufu.

Muri byo harimo kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo no kongera ishoramari mu ntara y’Uburasirazuba.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka