Abanyarwamagana 900 bagiye kubona akazi gahoraho mu buhinzi bw’indabyo

Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ibihingwa bigemurwa ku masoko mpuzamahanga (NAEB) kigiye gutangiza ubuhinzi bw’indabyo nyinshi mu karere ka Rwamagana, aho abaturage basaga 900 bazabona akazi gahoraho mu mirimo yo guhinga, kwita no gutunganya izo ndabyo mbere y’uko zigemurwa ku masoko y’amahanga.

Ubu buhinzi bw’indabyo buzakorerwa ku butaka bungana na hegitari 30 ziri mu kagari ka Kavumu, Umurenge wa Gishari bwahoze butuwe kandi buhingwamo ibihingwa binyuranye.

Kuva mu mwaka ushize, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri NAEB yafashe gahunda yo kubimura ikabashumbusha amafaranga ndetse bakazatuzwa hafi y’aho bimutse kugira ngo bazahabwe akazi mu mirimo yo gutunganya izo ndabyo.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana avuga ko abahoze batuye Kavumu ka Gishari bamaze guhabwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 200 yo kubimura.

Uyu muyobozi anashimangira ko iki ari igikorwa cyiza kuko aba baturage bazanahabwa akazi muri ubwo buhinzi, bakajya binjiza ifaranga batabonaga mu musaruro wavaga mubyo basanzwe bahahinga.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza!Nifuzaga niba bishoboka ko mwadufasha kumenya uko ubuhinzi bw’indabo bukorwa kugira ngo tubashe kubona umusaruro mwiza kandi ushimishije ndetse no kumenya indabo zigezweho n’uburyo umuntu yabasha kuzigeraho nk’indabo za orukide.Murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka