Abanyaburera bahamya ko gutura mu midugudu bibafatiye runini

Abaturage bo mu karere ka Burera bamaze gutuzwa mu midugudu batangaza ko gutuzwa mu midugudu byabagiriye akamaro kuko amajyambere abageraho vuba kandi bigatuma bataba mu bwigunge.

Abo baturage bavuga ko mbere ubuyobozi bukibakangurira gutura mu midugudu babifashe nko kubabangamira kuko bumvaga bagiye gusenya amazu yabo meza bari barubatse bakajya gutura mu mazu adashyitse.

Ubu ngo bamaze kubona agaciro ko gutura hamwe mu midugudu kuko amashanyarazi n’amazi bibageraho bityo bakagira iterambere nk’uko babitangaza.

Hakizimana Eric avuga ko iyo umuntu adatuye ku mudugudu, amajyambere aza akamucika. Iyo umuntu atuye wenyine mu cyaro ashobora guterwa ntanatabarwe byihuse nk’uko akomeza abihamya.

Mfitumukiza Fidèle yunga mu rya Hakizimana avuga ko gutura mu midugudu byatumye abantu batabarana vuba. Agira ati “…umuntu arataka, yataka kubera ko baba bari hafi bagenzi be bagahita bamutabara bitagoranye.”

Akarere ka Burera kageze ku kigero cya 62,4% mu gutuza abaturage ku midugudu.
Akarere ka Burera kageze ku kigero cya 62,4% mu gutuza abaturage ku midugudu.

Bamwe mu baturage bakora ubucuruzi bo bavuga ko gutura mu midugudu byatumye ubucuruzi bwabo bugenda neza kuko baturiye umuhanda bigatuma bajya ku masoko vuba kuruta mbere bagituye kure y’umuhanda nk’uko umwe muri abo baturage abihamya.

Agira ati “(ntaratura mu mudugudu) business nayikoraga induhije kuko naragendaga ibyo ndigucuruza nkabigeza ahantu hari umuhanda ubundi nkabyikorera ku mutwe. Ariko ubungu iyo mfashe ipikipiki cyangwa imodokari ingeza mu rugo”.

Akarere ka Burera kageze ku kigero cya 62,4% mu gutuza abantu mu midugudu. Ubuyobozi bw’ako karere bukomeza gushishikariza abataratura mu midugudu kubikora kugira ngo nabo bagere ku iterambere.

Mu karere ka Burera mu gice kegereye ikirunga cya Muhabura hari ikibazo cyo kubura itaka ryo guhoma amazu kubera ko ubutaka bwaho bwose bugizwe n’amakoro gusa. Ibyo bikaba biri mu bituma gahunda yo gutura mu midugudu itagenda neza.

Leta y’u Rwanda yashyizeho umwaka (kuva muri Nyakanga 2012 kugeza muri Kamena 2013) kugira ngo gutura mu midugudu bizabe byarangiye.

Abayobozi b’uturere barasabwa gushyira ingufu muri icyo gikorwa bashyira amafaranga afatika mu ngengo y’imari y’uturere twabo kugira ngo iyo gahunda izagerweho byihuse bafashijwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka