Abandi babaruramari 29 bahawe impamyabumenyi zo ku rwego mpuzamahanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’ababaruramari mu Rwanda (ICPAR), cyahaye impamyabumenyi (ACCA, CPA & ATC) ababaruramari 29 bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga babihuguriwe, mu rwego rwo guharanira ko mu Rwanda haboneka ababaruramari bari ku rwego mpuzamahanga.

Itangazo ryavuye mu kigo ICPAR rivuga ko bitewe n’amasomo ajyanye n’ibaruramari yatanzwe ku bakozi b’ibigo bitandukanye, hari ibigo bimaze kugaragaza imicungire inoze y’imari.

Abahawe impamyabumenyi.
Abahawe impamyabumenyi.

Ibigo bitandatu bimaze gushimirwa ko byabashije gutanga raporo y’icungamari (financial reports), mu irushanwa rya Fire Award ryabereye i Nairobi mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize wa 2012.

Ibyo bigo ni Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Miniseti y’ububanyi n’amahanga, banki ya Kigali, Access bank, Unguka bank na Fina bank.

Umuhango wo gutanga izo mpamyabumenyi ndetse n’ibihembo wahuriranye no kumurika ku mugaragaro ibirango by’ikigo ICPAR tariki 21/12/2012.

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta (iburyo) amurikirwa ibirango by'ikigo ICPAR.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (iburyo) amurikirwa ibirango by’ikigo ICPAR.

ICPAR ni ikigo cyashyizweho na Leta, kigamije kunoza umwuga w’ibaruramari no gufasha abanyamuryango bacyo bakora mu nzego za Leta n’iz’abikorera, kugira ubumenyi bwabafasha kugenzura imikoreshereze y’imari mu Rwanda.

Ikigo iCPAR kimaze kwemerwa n’urugaga rw’ababaruramari ku isi yose, nyuma y’igenzura ry’imikorere n’imigenzereze y’icyo kigo, ryakozwe n’urwo rugaga rwitwa IFAC (International Federation of Accountants).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hamwe no gushimira impuguke zarangije amahugurwa muri ACCA, CPA na ATC biraduha icyizere ko umubare w’ababaruramari mu Rwanda ukomeje kwiyongera;cyane ko iCPAR yatangiye kwigisha no gukoresha ibyo bizamini mu Rwanda kuva mu kwezi kwa cumi nabiri(December 2012).

Georgette G.

yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka